Ngoma: Gitifu wari umaze iminsi 2 yeguye yatawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Mbarushimana Ildephonse umaze iminsi ibiri yeguye ku bunyamabanga Nshingwabikorwa bw’umurenge wa Mutenderi w’akarere ka Ngoma, yatawe muri yombi.

Muri iki cyumweru ni bwo uyu muyobozi na bagenzi be bandi batanu barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari batatu, Sedo umwe n’uwari ushinzwe umutungo mu Murenge wa Mutenderi basezeye akazi.

Abenshi mu mabaruwa y’ubwegure bwabo bagaragaje ko batagishoboye “kugendera ku muvuduko igihugu kiriho.”

Amakuru yemezwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, avuga ko Mbarushimana nyuma yo kwegura yahise atabwa muri yombi.

Ati: “Amakuru yandi yabazwa RIB. Yatawe muri yombi ku nyungu z’abaturage.”

Bivugwa ko Mbarushimana yatawe muri yombi ku wa Gatanu akekwaho kunyereza amafaranga, arimo ayari agenewe abaturage ndetse n’ibindi byaha bitandukanye yakoreye mu kazi ubwo yayoboraga Umurenge wa Zaza.

Amakuru avuga ko uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza amafaranga angana na miliyoni 1,4 Frw yari agenewe bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barindwi, bakoze imishinga iciriritse yabateza imbere. Amafaranga yo kubafasha ngo yashyizwe kuri konte y’umurenge aho kuyabashyikiriza arayagumana, nk’uko Igihe ibivuga.

Andi bivugwa ko yariye ni miliyoni 1 Frw yari agenewe gukora umushinga ku Mudugudu, ubuyobozi ngo bwagiye kureba ibyakozwe burabibura, bikaba bivugwa ko amafaranga yari yateganyijwe na yo yanyerejwe.

Uretse aya mafaranga hari n’andi abaturage bamuhaye kugira ngo abishyurire mituweli arabura gusa ngo yaje kuyabasubiza nyuma yo kubitegekwa n’ubuyobozi bw’Akarere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *