Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Muhanga yaraye irashe mu cyico uwo bikekwa ko ari umujura w’insinga z’amashanyarazi, nyuma yo kurwanya abapolisi.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye Radiyo Rwanda ko byabereye mu murenge wa Mushishiro, ahagana saa munani z’igicuku.
Yavuze ko uwo mugabo yarashwe ubwo yageragezaga kurwanya abapolisi akoresheje umuhoro.
Ati: “Mu rukerera ahagana saa munani n’iminota 50 bigana saa cyenda za mu gitondo, mu karere ka Muhanga, umurenge wa Mushishiro, mu kagari ka Munazi ubwo abapolisi bari ku irondo bisanzwe babonye umuntu wariho atwika insinga z’amashanyarazi.”
“Kuzitwika si ikindi ni ukugira ngo akureho bya bikoba kugira ngo abashe kubona uriya muringa w’Imbere. Abapolisi bamwegereye rero, bamwegereye asagararira umwe ashaka kumutema n’umuhoro, ubwo uwundi bari bari kumwe aramurasa ahita apfa.”
Polisi y’Igihugu ivuga ko uwarashwe yari wenyine.
Uyu yarashwe mu gihe hirya no hino mu guhugu by’umwihariko mu karere ka Muhanga hamaze iminsi humvikana ibikorwa by’ubujura bw’insinga z’amashanyarazi ndetse n’ubw’ibikoresho by’amazi.
Polisi ivuga ko kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri uyu mwaka, abagera kuri 829 bafatiwe mu bikorwa byo kwangiza imiyoboro ikwirakwiza umuriro n’amazi.
Abafatiwe muri ibyo bikorwa biganjemo abo mu ntara y’amajyepfo.
Polisi ku rundi ruhande ivuga ko imaze kugarura byibuze insinga z’amashanyarazi zari zibwe zireshya na metero 12,360.


