Ambasaderi Busingye yaguye mu mutego

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bw’u Bwongereza, Busingye Johnston, yaguye mu mutego w’abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye, avuga ibitari byitezwe kuri gahunda irimo kohereza abimukira ishingiye ku masezerano yo muri Mata 2022.

Hashingiwe kuri aya masezerano, guverinoma y’u Rwanda yemeye kwakira abimukira boherezwa n’u Bwongereza, mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kurwanya iyimuka ritemewe n’amategeko, rishyira ubuzima bw’abimukira mu kaga.

Ni amasezerano kandi ubufatanye mu iterambere, yamaganwe n’Abongereza batandukanye kugeza ku mukuru w’itorero Anglican, kuko ngo u Rwanda si igihugu gikwiye kwakira abimukira bahunga ibibazo birimo imibereho mibi.

Ambasaderi Busingye muri Kanama 2023 muri Travelllers Club i London bahuye n’uwigize “umushoramari wo muri Asia washakaga gushora imari mu Rwanda”. Inama yateguwe n’umushoramari Terence Fane-Saunders, na we utari uzi ko uyu woherejwe n’itsinda Led By Donkey ryari riyobowe n’umunyamakuru Antony Barnett ari umuhimbano.

Nk’uko The Guardian ibivuga, mu kiganiro bagiranye cyafashwe amashusho mu ibanga, yavuganye n’aba bantu kuri iyi gahunda y’abimukira, avuga ko ashyigikiye aya masezerano yo kubohereza mu Rwanda, gusa ngo ba Minisitiri bo mu Bwongereza bagombaga kubanza gusuzuma, bakamenya igitera kwimuka.

Yagize ati: “Bakwiye kugira igitekerezo cy’igihe kirekire. Bakwiye kugira politiki y’igihe kirekire yo gutuma abantu bihitiramo kudashyira ubuzima bwabo mu kaga baza muri UK. Kubera ko ubu ngubu, abantu benshi ntabwo bari kuza hantu kubera intambara iri mu gihugu cyabo. Oya, bari kuza kubera ko bihebye. Bari kuza kubera ko badafite ahazaza.”

Abajijwe icyo yabwira Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, n’uw’umutekano w’imbere, Suella Braverman, kuri iyi gahunda, Ambasaderi Busingye yasubije ko yababwira ko “bibeshye cyane”.

Uyu mudipolomate yanasabwe kuvuga ku mpunzi z’Abanyekongo zarasiwe muri Karongi mu 2018 ubwo zigaragambyaga, asubiza ko nta kundi byagombaga kugenda. Ati: “Yego, byagombaga kuba, none ni iki? Umuntu aricwa hano buri munsi kandi bigaragara kuri BBC n’ahandi.”

Ikinyamakuru The Observer cyavuganye na Busingye, kimubaza ku magambo yavuze kuri gahunda y’abimukira, asubiza ko bureba ibihugu byose byo mu majyaruguru y’Isi, kuko igikwiye ari ugushora mu bihugu bitera iyimuka, kandi ngo amasezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda ni intambwe ya mbere y’ingenzi yatewe. Ati: “Ibitekerezo byanjye kuri gahunda y’igihe gito irereba ibihugu byose mu majyaruguru.”

Naho ku byo yavuze ku mpunzi z’Abanyekongo zarasiwe muri Karongi, yasubije ko buri ruhande rwakuyemo isomo, rwiyemeza ko ikibazo kitazongera. Ati: “Amasomo yizwe n’impande zose bireba kugira ngo bitazongera. U Rwanda rufite amateka meza yo guha impunzi amahoro, umutekano n’amahirwe.”

Muri Gashyantare 2021, Busingye ubwo yari Minisitiri w’ubutabera, na bwo yaguye mu mutego w’umunyamakuru Marc Lamont Hill wa Al Jazeera. Yamushyizeho igitutu, amubaza uwishyuye indege yagejeje Paul Rusesabagina i Kigali mbere yo gutabwa muri yombi, asubiza ko ari Leta y’u Rwanda yabikoze. Ni mu gihe u Rwanda rwashinjwaga gushimuta Rusesabagina.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Ambasaderi Busingye yaguye mu mutego
    Mr Busigye ntabwo ari umudiplomate mwiza kuko ntabwo ari ubwa mbere agwa mu mutego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *