ADEPR igiye kubaka urusengero ruzatwara Frw arenga miliyari n’igice

Itorero ADEPR ryatangaje ko rigiye kubaka mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo urusengero rujyanye n’icyerekezo cy’igihugu ruzuzura rutwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari imwe n’igice. Igikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubaka uru rusengero cyabaye kuri uyu wa 1 Ukwakira 2023, kikaba cyari kiyobowe n’Umushumba Mukuru w’iri torero, Ndayizeye Isaie, uw’ururembo rwa Kigali, […]
Turkiya: Igitero cy’ubwiyahuzi ahakorera minisiteri y’umutekano
Minisitiri w’umutekano yavuze ko igisasu cyaturikiye hanze ya minisiteri y’umutekano w’igihugu cya Turkiya mu murwa mukuru Ankara, cyari “igitero cy’iterabwoba”. Ali Yerlikaya yavuze ko abantu babiri bagabye igitero baje mu modoka y’ubucuruzi ahagana saa 09:30 (06:30 GMT) maze bagaba igitero gikomeretsa abapolisi babiri. Yerlikaya yavuze ko umwiyahuzi yiturikirijeho igisasu imbere y’inyubako ikoreramo minisiteri naho undi […]
Bombori bombori hagati y’abayobozi mu ishyaka rya Moise Katumbi

Impaka ziravuza ubuhuha hagati ya Jacky Ndala, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’ishyaka Ensemble pour la République, rya Moise Katumbi, n’umunyamabanga mukuru waryo, Dieudonné Bolengetenge n’uwitwa Christian Mwando. Biravugwa ko Jacky Ndala yategetswe kudakandagiza ibirenge ku cyicaro cy’ishyaka i Kinshasa. Yabujijwe nyuma y’iminsi ibiri agaragaye mu itangazamakuru aho yibasiye bikomeye Umunyamabanga Mukuru Bolengetenge na Christian Mwando. Dieudonné Bolengetenge […]
U Rwanda rwitandukanyije na Fane-Saunders uvuga ko Busingye ashobora kuzasimbura Perezida Kagame
Guverinoma y’u Rwanda yatesheje agaciro amagambo y’umushoramari Terence Fane-Saunders wumvikanye avuga ko Ambasaderi Busingye Johnston ari muri batatu bazavamo umusimbura wa Perezida Paul Kagame. Fane-Saunders washinze ikigo Chelgate gikora inozabubanyi, yaguye mu mutego w’umuryango Led By Donkeys wamwoherereje umunyamakuru wigize umushoramari ukomoka muri Malaysia, amukuramo amagambo, ari na ko yafatwaga amashusho. Muri aya mashusho, Fane-Saunders […]
Ndayishimiye yahishuye ko yagiriwe inama yo kudataha mu ndege ahubwo agaca muri Tanzania
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yahishuye ukuntu ubwo yari mu mahanga mu kwezi gushize mu gihugu hanugwanugwa coup d’etat umujyanama we yamugiriye inama yo kudataha n’indege ahubwo agaca muri Tanzania akinjira mu gihugu n’imodoka ariko akabyanga. Ibi yabihishuye kuwa Kane ushize mu masengesho arangiza ukwezi kwa Kanama, aho yagarutse ku byo yise ibihuha bya coup […]
Nsabimana Callixte ‘Major Sankara’ yihanganishije Rayon Sports
Nsabimana Callixte wamenyekanye nka ‘Major Sankara’ yihanganishije abakunzi ba Rayon Sports basezerewe na Al Hilal Benghazi mu irushanwa rya CAF Confederations Cup. Sankara ni umwe mu bakunzi ba Rayon bagiye kuri sitade ya Kigali kureba umukino wo kwishyura, kuko hari amahirwe yo kuba iyi kipe yabonye itike y’amatsinda bitewe n’uko umukino ubanza yakiriwemo tariki ya […]
Ingabo z’u Burundi zambariye kurwanya M23
Ingabo z’u Burundi zambariye kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hashingiwe ku masezerano ubutegetsi bw’iki gihugu bwagiranye n’ubwa Repubulika ya demukarasi ya Congo. Tariki ya 8 Nzeri 2023 byavuzwe ko izi ngabo ziri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo zahawe impuzankano z’iza RDC, izo zari zisanganwe zisubizwa mu kigo cya gisirikare […]
Mali: Inyeshyamba z’Aba-Touareg zirigamba kwivugana abasirikare hafi 100 ba leta
Kuri uyu wa Gatandatu, inyeshyamba ziganjemo Aba-Tuareg zavuze ko zahitanye abantu benshi ku ruhande rw’ingabo za Mali mu gitero cyagabwe ku wa Kane ku nkambi ya Dioura, mu karere ka Mopti (hagati). Inyeshyamba zavuze ko zabaze imirambo 98 y’abasirikare, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu izina rya Permanent Strategic Framework, urwego ruyobowe n’ihuriro ry’imitwe ya Azawad […]
Abasirikare 6 bashinjwa uruhare mu bwicanyi bw’i Goma basabiwe ibihano
Ubushinjacyaha bwasabiye ibihano kuva ku myaka 10 kugeza ku gifungo cya burundu abasirikare batandatu bakurikiranyweho icyaha cyo kwica abantu bari mu myigaragambyo i Goma ku itariki ya 30 Kanama. Ushinjwa nyamukuru muri ubu bwicanyi, Colonel Mike Mikombe, kuri uyu wa Gatanu ushize yasabiwe gufungwa burundu ndetse no kuba yakwirukanwa muri FARDC kubera ubwicanyi, gusenya ibikoresho […]
Bujumbura: The Ben yibwe telefone
Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yaraye yibwe telefone ubwo yari mu gikorwa cyo guhura no gusuhuza abakunzi be bitegura kwitabira igitaramo cye mu mujyi wa Bujumbura. Ikinyamakuru Jimbere cyatangaje ko iyi telefone yibwe ubwo The Ben yari yayisize ku mezi aho yari yicaye, ajya ku rubyiniro gusuhuza kwiyereka no gusuhuza aba bakunzi be. […]
Ambasaderi Busingye yaguye mu mutego
Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bw’u Bwongereza, Busingye Johnston, yaguye mu mutego w’abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye, avuga ibitari byitezwe kuri gahunda irimo kohereza abimukira ishingiye ku masezerano yo muri Mata 2022. Hashingiwe kuri aya masezerano, guverinoma y’u Rwanda yemeye kwakira abimukira boherezwa n’u Bwongereza, mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kurwanya iyimuka ritemewe n’amategeko, rishyira […]
Ishyaka rya Minisitiri Bemba ryatangaje ko rishyigikiye kandidatire ya Tshisekedi
Ishyaka MLC rya Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, ryatangaje byeruye ko rizashyigikira kandidatire ya Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo. Bemba usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’iri shyaka, akaba ari na we warishinze, yatangaje ko Perezida Tshisekedi, mu myaka itanu amaze ku butegetsi yageze kuri byinshi ku buryo akwiye amahirwe y’indi manda. […]