Minisitiri w’umutekano yavuze ko igisasu cyaturikiye hanze ya minisiteri y’umutekano w’igihugu cya Turkiya mu murwa mukuru Ankara, cyari “igitero cy’iterabwoba”.
Ali Yerlikaya yavuze ko abantu babiri bagabye igitero baje mu modoka y’ubucuruzi ahagana saa 09:30 (06:30 GMT) maze bagaba igitero gikomeretsa abapolisi babiri.
Yerlikaya yavuze ko umwiyahuzi yiturikirijeho igisasu imbere y’inyubako ikoreramo minisiteri naho undi “yafashwe”.
Iturika ry’igisasu ryabaye amasaha make mbere y’uko inteko ishinga amategeko yagombaga guterana nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Ntibiramenyekana neza abo bagabye igitero. Nta muntu n’umwe wigeze wigamba icyo gitero.
Umwe mu bayobozi bakuru ba Turkiya yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko abo bagabye igitero bashimuse iyo modoka bicira umushoferi wayo i Kayseri, umujyi uri ku birometero 260 mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Ankara.
Yongeyeho ko umwe mu bapolisi bakomeretse yakomerekejwe na fragments z’igisasu.
Amakuru ya mbere y’itangazamakuru yavugaga nyuma y’iturika ry’igisasu humvikanye n’urusaku rw’amasasu y’imbunda nto muri ako gace. Inzego z’ubutabazi zihutiye kugera aho, abapolisi bafunga imihanda myinshi ihakikije.


