Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yaraye yibwe telefone ubwo yari mu gikorwa cyo guhura no gusuhuza abakunzi be bitegura kwitabira igitaramo cye mu mujyi wa Bujumbura.
Ikinyamakuru Jimbere cyatangaje ko iyi telefone yibwe ubwo The Ben yari yayisize ku mezi aho yari yicaye, ajya ku rubyiniro gusuhuza kwiyereka no gusuhuza aba bakunzi be.
Uwagihaye aya makuru yagize ati: “Umuhanzi wacu yagiye kuri stage, asiga telefone ye ku mezi aho yari yicaranye n’abandi bahanzi hamwe n’umugore we Pamela. Pamela yavuye aho yari yicaye, ajya kwicarana na nyina. The Ben na we amaze kuva kuri stage, yagiye gusuhuza abari bishyuye miliyoni 10, avuyeyo asanga telefone ye yibwe.”
Ngo hari abandi bagera kuri batanu bibwe telefone muri iri joro, zirimo iPhone 14 na Samsung Galaxy S23. Abateguye iki gitaramo babyemeje, kandi ngo hatangiye iperereza kugira ngo ababikoze bafatwe.
Igitaramo cya The Ben kiraba kuri uyu wa 1 Ukwakira 2023. Cyagombaga kubera muri Jardin Public ariko Leta icyimurira mu kigo cya gisirikare mu rwego rwo gukaza umutekano wacyo kuko byitezwe ko cyitabirwa n’abantu benshi cyane.


