Nsabimana Callixte ‘Major Sankara’ yihanganishije Rayon Sports

Sangiza iyi nkuru

Nsabimana Callixte wamenyekanye nka ‘Major Sankara’ yihanganishije abakunzi ba Rayon Sports basezerewe na Al Hilal Benghazi mu irushanwa rya CAF Confederations Cup.

Sankara ni umwe mu bakunzi ba Rayon bagiye kuri sitade ya Kigali kureba umukino wo kwishyura, kuko hari amahirwe yo kuba iyi kipe yabonye itike y’amatsinda bitewe n’uko umukino ubanza yakiriwemo tariki ya 24 Nzeri 2023 yawunganyije igitego 1-1.

Rayon yasabwaga kunganya ubusa ku busa kugira ikomereze mu matsinda yatsinzwe igitego umukino ugitangira, iza kucyishyura ku munota wa 38. Byageze muri penaliti ntizayihira, kuko yinjije ebyiri, Al Hilal yinjiza enye.

Sankara akoresheje urubuga rwa Facebook, yashyize hanze amafoto agaragaza yambaye umupira wa Rayon Sport, bigaragara ko yari ababaye. Kuri we, uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagize. Ati: “Uburiye umubyizi mukwe ntako aba atagize. Abarayon mwihangane, ubutaha bizacamo!!”

Nsabimana Callixte yavukiye mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo. Ni ahantu usanga higanje cyane abafana ba Rayon Sports kuko ni ho iyi kipe ikomoka.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nsabimana Callixte ‘Major Sankara’ yihanganishije Rayon Sports
    Sankara se nareke Rayons Sport itsindwe ubundi iki kipe mwitirira iya Nyanza yazamanutse igakorera i Nyanza ! Ese utar uw’i Nyanza ntacyo aba avuze muri Rayons Sport? Nimwihangane rero nta gahora gahanze Hahahaah

  2. Nsabimana Callixte ‘Major Sankara’ yihanganishije Rayon Sports
    Imana izi icyo gukora. Rayon iyo ijya mu matsinda byari kuba ari byiza ariko na none ntabwo abafana ba APR bari kuzongera guhumeka, Imana yabarengeye.

    Igihugu cyari guhinda umushyitsi pe! Stade yari kuriduka. Ubutaha abe ariho dutekereza iby’ubu byanze.

    Abakobwa 12-0, APR 6-1, RAYON 6-4, umunzani urabalansa twicare dutegure.

    Ariko ubu Koko miliyoni 13 tubuze abakinnyi 11 nibura baduha ibyishimo ku ruhando rw’amahanga. Ngo bibaho. Dukomeza dutegure. Mu guhitamo ba bana ba Bayen naho ngo ishyamba si ryeru. ibaze koko?ni nacyo kitwicira sport! Nta mucyo.

    Ni uko umupira ufite abo utunze batari bake, naho ubundi budget iwugendamo yagakoze ibindi. Dutegure nyine!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *