Bemba arashinja Katumbi gutegura igikorwa cyo kwiba amajwi yifashishije Abarusiya

Sangiza iyi nkuru

Mbere y’amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Jean-Pierre Bemba yahisemo umunsi wanyuma wo kwiyamamaza yibasira umukandida Moà¯se Katumbi, mu kiganiro cyihariye yahaye Top Congo FM, imwe mu maradiyo yigenga akomeye mu gihugu.

Imbere y’umunyamakuru Christian Lukakueno, Bemba ntiyigeze arya iminwa, yita Katumbi umubeshyi utagira urugero. Ati «  Ndamuzi… ni umubeshyi. Arabeshya ahantu hose. Abeshya buri wese….  » Yatangaje ibi ashingira ku bintu bibiri: pasiporo y’amahanga n’amafaranga.

Bemba ashinja Katumbi gusaba viza ya Amerika mu 2013 akoresheje pasiporo ya Zambia mu gihe ngo yari afite ubwenegihugu bw’u Butaliyani. Yibajije ku isano Katumbi afitanye na Congo, agira ati: “Uratekereza ko pasiporo y’Abanyekongo nta gaciro ifite mu maso yawe. Ntabwo uri Umunyekongo haba mu bugingo, haba mu mwuka, cyangwa mu maraso. Ndamuhamagarira kwerekana niba anazi indirimbo yubahiriza igihugu,”

Avuga ko adatinya Katumbi nubwo uyu yagaragaje ko ashyigikiwe n’abatari bacye mu kwiyamamaza kwe, uyu muyobozi wa MLC yamwise umuntu ukoresha abantu mu nyungu ze (manipulateur) wagurishije amashusho yo kwiyamamaza kwe.

Ibyo birego byafashe indi ntera ubwo minisitiri w’ingabo yashinjaga Katumbi ruswa, avuga amafaranga menshi yahawe abanyapolitiki.

Bemba agera aho avuga ko Katumbi yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo abone ubutegetsi. Ati: “Arashaka gushinga mafiya mu buyobozi bwa DRC nk’uko yabigize i Katanga, kandi ibyo ntibishoboka. Uyu mugabo ashobora kugenda ku mirambo ku bw’inyungu ze bwite. ”

Ibi birego kandi byageze ku rwego mpuzamahanga ubwo Bemba yashinjaga Katumbi kuba umukozi w’u Rwanda, agaragaza ko umwe mu bamwegereye, Salomon Idi Kalonda, uyu munsi muri gereza, yafatanwe telephone irimo contacts z’abantu bo muri M23.

Bemba avuga kandi ko afite amakuru yerekana ko Katumbi ateganya kwinjira binyuranyije n’amategeko muri sisitemu ya mudasobwa ya komisiyo y’amatora (CENI), yemeza ko afite ibimenyetso byerekana ko yagerageje kugaba igitero ku rubuga rwa komisiyo y’amatora yifashishije abahanga b’Abarusiya.

Aha Bemba yagize ati “Azi ko azatsindwa amatora, ariko agiye guhimba ibyavuye mu matora azatangaza. Niba atabigezeho, bazagerageza gutwika igihugu” Twe Ntabwo tuzamwemerera gusenya iki gihugu kubera inzozi nk’iza ba mafiya. Tuzakoresha ingufu za rubanda mu kugarura umutekano. ”

Abakurikiranira hafi politiki ya Congo baremeza ko ibyatangajwe na Jean Pierre Bemba ari ikimenyetso cy’uko aya matora ategerejwe kuwa gatatu, itariki 20 Ukuboza 2023, ashobora kuzabamo imvururu cyangwa agakurikirwa na zo.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Bemba arashinja Katumbi gutegura igikorwa cyo kwiba amajwi yifashishije Abarusiya
    Ewe bemba wananiwe nukuyobora igisirikare none umusivile ariko akubiza intuguta vuga make

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *