Niyonagira Nathalie, umuyobozi w’aka karere ka Ngoma yashimye gahunda yo kugenzura uburiri

Ngoma:Ubuyobozi bugiye kujya bugenzura uburiri bwa mutwarasibo

Sangiza iyi nkuru

Mu ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Ngoma haravugwa gahunda igiye kuhatangizwa yo kugenzura icyumba umuturage araramo ariko bigahera kuri mutwarasibo nk’urugero rwiza mu rwego rwo kwirinda umwanda.Ni nyuma y’uko ngo hari abayobozi batandukanye b’utugali n’imirenge bagiye bahagarikwa by’agateganyo biturutse ku mwanda wakunze kugaragara mu duce bayoboye.

Mu ngamba zafashwe ngo hirindwa umwanda, abaturage basabye ko hajya hagenzurwa buri byumba abantu bararamo hakarebwa uko isuku imeze.Aha batanze urugero ko hari abantu bagaragara mu nzira barimbye ariko mu buriri bwabo hasa nabi.

Iyi ngingo isa n’iyorosoraga Niyonagira Nathalie, umuyobozi w’aka karere ka Ngoma, aho ashimangira ko izabafasha kugenzura isuku ku rwego rwiza bikazarinda abaturage zimwe mu ndwara ziterwa n’umwanda.Yagize ati “hari abagiye batugira inama gutyo, baratubwira bati nubwo mutubwira isuku iyo bigeze aho abantu barara usanga bitameze neza, twafashe gahunda yuko abaturage ubwabo aribo bazajya bigenzura Isibo ku isibo abo bimeze nabi bakarebera ku bandi ndetse abaturage bifuje ko bazajya bahera kwa Mutwarasibo.”

Kugenzura uburiri bwa Mutwarasibo bizaba nka nkore neza bandebereho kandi ngo ntibiteye isoni na gato.Ni mu gihe ubusanzwe mu muco nyarwanda hari abakunze kwirinda ko hari abinjira mu mbere ahazwi nko mu kirambi ku bw’impamvu zitandukanye.

Niyonagira Nathalie, umuyobozi w’aka karere ka Ngoma yashimye gahunda yo kugenzura uburiri
Niyonagira Nathalie, umuyobozi w’aka karere ka Ngoma yashimye gahunda yo kugenzura uburiri

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *