Kenya: Indwara y’amayobera yatumye ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rifunga

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’uburezi muri Kenya yafunze ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya St Theresa’s Eregi Girls’ High School nyuma y’aho abanyeshuri benshi bajyanwe mu bitaro kubera indwara y’amayobera kuwa Mbere ushize.

Abashinzwe uburezi mu Ntara ya Kakamega bahisemo gufunga by’agateganyo ishuri kuri uyu wa Gatatu nyuma y’uko abanyeshuri batangiye kugaragaza imyitwarire idasanzwe.

Basabye ko bemererwa gutaha nyuma y’uko bagenzi babo basaga 90 binjiye mu bitaro bitandukanye nyuma yo gufatwa n’indwara idasanzwe.

Itangazo rya guverinoma y’Intara rivuga ko Inama y’Ubuyobozi, abayobozi ba Minisiteri y’Uburezi na Komisiyo ishinzwe abarimu bakoze inama mbere yuko hafatwa icyemezo.

Iri tangazo rigira riti: “Abanyeshuri bo mu wa 1, 2, n’uwa 3 bemerewe kuruhuka by’agateganyo kandi biteganijwe ko bazagaruka mu cyumweru gitaha ikibazo nikimara gusuzumwa neza kandi hagashyirwaho ingamba zikenewe kugira ngo ikibazo nk’iki kitazongera kubaho ukundi.”

Abanyeshuri bo mu wa 4 bagomba gutangira ibizamini bazaguma ku ishuri.

Kuri uyu wa Gatatu, abayobozi bakuru b’intara bayobowe n’ukuriye Komite Nyobozi y’Intara ishinzwe uburezi, ubumenyi n’ikoranabuhanga, Bonface Okoth na mugenzi we ushinzwe ubuzima, Benard Wesonga, basuye ishuri nk’uko iyi nkuru dukesha The Star ivuga.

Nk’uko Okoth abitangaza ngo ibyabaye byatumye abanyeshuri barenga 95 bajyanwa mu bitaro.

Yavuze ko samples z’amaraso y’abanyeshuri bafashwe n’iyi ndwara zoherejwe mu Kigo cy’igihugu cy’Ubushakashatsi mu by’Ubuvuzi (Kemri) i Nairobi na Kisumu kugira ngo hakorwe ibizamini byisumbuye.

Umuganga wo mu Bitaro bya Ihugu yabwiye The Star ko ibizamini bya laboratoire byagaragaje ko muri abo banyeshuri electrolytes zari zazamutse cyane, bivuze ko babuze amazi mu mubiri.

Impiswi z’igihe kirekire cyangwa zikabije no kubira ibyuya bishobora guterwa no gutakaza Electrolytes.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *