Uganda: Guverinoma yasabye imbabazi ku iyicarubozo ryakozwe n’abashinzwe umutekano

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Uganda yasabye imbabazi ku bikorwa by’iyicarubozo bimaze iminsi bivugwa bikanagaragara muri kiriya gihugu, bikorwa n’inzego z’umutekano guhera nyuma y’urupfu rw’uwari umuvugizi w’igipolisi cya kiriya gihugu, AIGP Andew Kaweesi mu mezi 2 ashize.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Uganda, Kania Obiga, yabwiye Inteko ishinga Amategeko ya Uganda kuri uyu wa 17 Gicurasi 2017, Guverinoma ibabajwe cyane n’ibyakozwe n’inzego zishinzwe gucungira umutekano abaturage ndetse ikanizeza ko yatangiye gukurikirana ababyihishe inyuma.

Uyu mutegetsi yavuze ko hari abantu batawe muri yombi kuva AIGP Kaweesi yakwicwa barimo n’abapolisi 4 ndetse ko gahunda zo gushakisha n’abandi zigikomeje. Yagize ati “turasaba imbabazi igihugu ku byakozwe n’inzego za polisi, zanyuranyije n’ibiteganywa n’itegeko ndetse bigaragara ko bikomeje nk’uko twagiye tubyumva tukanabibona nta cyo twaba turi gukora, turemera ko ibyakozwe atari byo”

Yakomeje avuga ko hatangijwe iperereza ryimbitse ku baba bihishe inyuma y’ibikorwa by’iyicarubozo byakorewe abakekwa bityo ko mu gihe kidatinze haba hamaze gusohorwa raporo irimo amakuru yose kandi yizewe ku byakozwe n’uburyo byakozwe ndetse n’ababikoze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Whip Ruth Nankabirwa wavuze mu izina rya Guverinoma ya Uganda, yavuze ko leta ya Uganda itemera iyicarubozo ndetse ko itanarishyigikiye na gato yewe ko n’amategeko yose aca mu Nteko ishinga amategeko nta na rimwe ribishyigikira nubwo ryakunze kugaragara kuva mu myaka yashize.

Yagize ati “Madamu sipika, turabashimira uburyo mwagaragaje iki kibazo, ni yo mpamvu icyo Guverinoma igiye gukora ari ugushyira mu nyandiko buri kimwe cyakozwe gifitanye isano n’iki kibazo kandi muzabimenyeshwa.”

Abadepite bo babajije iri tsinda ry’abanyepolitiki ryari ryabasuye impamvu abapolisi cyane cyane abo mu nzego zo hejuru bagitoteza abakekwa, uyu muyobozi avuga ko bagomba gukurikiranwa hakurikijwe amategeko.

Ibi bibaye nyuma gato y’uko mu minsi 2 ishize, Perezida Museveni yari yandikiye ibaruwa abayobozi bakuru mu bijyanye n’umutekano muri kiriya gihugu barimo Uwa polisi, uw’igisirikare ndetse n’uw’urwego rushinzwe ubutasi abasaba ubusobanuro kuri iki kibazo cy’ihohoterwa ryakorewe abakekwaho ibyaha bitandukanye birimo n’ibyerekeye urupfu rwa AIGP Kaweesi, aho na we yababwiye ko ibi babikomeje byazateza akaga mu gihugu mu bihe bizaza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *