Kuri uyu wa Gatatu nibwo hasakaye amakuru y’inka zigera kuri zirindwi z’abaturage bo mu karere ka Kirehe mu murenge wa Mushikiri,zatemwe n’abagizi ba nabi ariko bamwe muri bo bagahita batabwa muri yombi.
Ni amakuru yemejwe na Munyana Josette umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa mushikiri aho yavuze ko inka zirindwi zatemwe, enye bafashe icyemezo cyo kuzibaga nyuma yo kubona ko kuzivura zigakira bigoranye bitewe n’uko bazitemye ahantu habi.
Yavuze ko ba nyirazo biyemeje kuzabashumbusha izindi nka kuko n’ubundi ngo ari izo bari barahawe muri gahunda ya Girinka.
Andi makuru amaze kumenyekana n’uko kugeza ubu abantu batandatu bo muri uyu murenge batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho gutema izi nka ubwo bazisangaga mu biraro.Inka abazitemye bazisanze mu kagali ka Rugarama mu Mudugudu wa Nyagitongo.
Byabaye mu ijoro rishyira tariki ya 3 Ukwakira 2023 mu Murenge wa Mushikiri mu Kagari ka Rugarama. Izi nka bazisanze mu Mudugudu wa Nyagitongo ahasanzwe ibiraro bazororeramo.Nyuma y’aya marorerwa inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza haza gufatwa abaturage batandatu bikekwa ko aribo bitwikiriye ijoro bakajya gutema izo nka kubera ibibazo bari bafitanye na ba nyirazo bazisanze mu biraro zororerwagamo.


