“Intwaro n’Ifumbire” Amagambo atumye Ntawukamenya amaze amezi 8 muri Gereza

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha burasaba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko umunyarwanda, Prosper Ntawukamenya akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe bugikomeje gushakisha ibimenyetso bimuhamya icyaha cy’Iterabwoba. Ari muri gereza kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2023.

Ntawukamenya Prosper yafatiwe ku kibuga cy’Indege cya Kanombe ubwo yari ahanyuze muri ‘Transit’ yerekeza muri Afurika y’Epfo ari naho atuye akanakorera ibikorwa bye by’ubucuruzi.

Yafatanywe n’abandi bantu babiri bakomoka muri Ethiopia akaba ngo yari abajyanye muri Afurika y’Epfo.

BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye urukiko ko akomeza gufungwa mu gihe bugikusanya ibimenyetso bimuhamya icyaha cyo gukora Iterabwoba nyuma y’uko ikindi cyaha cyo gucuruza abantu nacyo yabanje gukurikiranwaho cyaje gukurwa mu byo aregwa.

Mu kumurega hishingikirizwa ku magambo yagaragaye ku gapapuro yafatanywe ubwo bamusakaga aho ku kibuga cy’indege cya Kanombe agira ati “Intwaro n’Ifumbire”.

We mu kwiregura mu rubanza rwo ku wa 05 Ukwakira 2023 yavuze ko ubushinjacyaha ari bwo bufite inshingano zo gushaka ibimenyetso bihamya icyaha akibaza impamvu yatawe muri yombi nta bimenyetso.

Ati “Kuki nkomeza gufungwa ngo harashakwa ibimenyetso, kuki bitashatswe mbere?”

Umwunganira mu mategeko, Maitre Ibrahim Safari nawe avuga ko bitumvikana ukuntu umukiriya we akomeje gufungwa ngo ubu iyi akaba ari inshuro ya kabiri ubushinjacyaha bumusabiye gukomeza gufungwa by’agateganyo.

Ku bijyanye n’ariya magambo “Intwaro n’Ifumbire”, Maitre Safari yemeza ko atagize icyaha kuko ubushinjacyaha butayahuza n’ibyaha bumurega.

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha ariko bwo buvuga ko ibyo bukora biri mu mbibi z’amategeko kuko ngo nta mategeko bwishe, bwasobanuye ko ibyaha Ntawukamenya aregwa ari iby’ubugome bityo ko agomba gukomeza gufungwa mu gihe ategereje urubanza mu mizi.

Icyemezo kuri uru rubanza kizafatwa ku wa 12 Ukwakira 2023.

Inkuru ya BBC ikavuga ko uyu Ntawukamenya Prosper w’imyaka 54 akomoka ahitwa ku Muhororo mu cyahoze ari Gisenyi. Atuye muri Afrika y’Epfo, akaba yarakunze gukora ibikorwa by’ubucuruzi mu bihugu birimo Mozambique ndetse umwe mu mitwe aregwa gukorana nayo Iterabwoba ukaba ari uwo muri iki gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *