Burera: Bavumbuye uburyo bushya butangaje bwo kwinjiza ‘Kanyanga’ iva muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Hari abaturage bo mu karere ka Burera ho mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda bavuga ko babangamiwe n’uburyo bushya bwadukanywe na bagenzi babo bwo kwinjiza inzoga ya ‘Kanyanga’ bayikuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda bayinjiza mu Rwanda.

Bamwe muri aba baturage baganiriye na TV1 bavuze ko ubwo buryo bushya bwadutse nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ishyiriyeho ingamba zo gukumira bene izo ngoga zifatwa nk’ibiyobyabwnge ziva muri Uganda zitemewe ku butaka bw’u Rwanda.

Abo baturage bo mu murenge wa Kinyababa bakavuga ko kuri ubu ‘Kanyanga’ ya Uganda basigaye barahisemo kuyizana mu nda kuko ari ho abayobozi badashobora gusaka.

Umwe mu baturage baganiriye n’iyo Televiziyo yagize ati “None wasaka umuntu mu nda? Reka da! Ni ukuyibika mu nda aho kugira ngo uyizane mu ntoki bayigufatane wayishyira mu nda ukayizana mu nda. Keretse bagufashe wasinze byo baranagutwara.”

Uyu akomeza avuga kandi ko uyu atari umwihariko w’abatuye muri Kinyababa ahubwo ko ari umuco w’abatuye impande y’umupaka w’u Rwanda na Uganda bose.

Ati “Ntabwo ari ab’inaha gusa. Ni ukuvuga ngo impande y’umupaka hose ntabwo twayirokotse (Kanyanga) uyironkeye iyo hirya akayisomaho ikajya mu nda arayizana. Ntabwo ari ukuvuga ngo ni inaha gusa, ni ahari ho hose, ntabwo mbashinjije ariko buri wese agira imyitwarire ye.”

Undi muturage washimangiye koko ko ubu buryo ari bwo buri gukoreshwa we yunzemo ati “ Yiii, ubu ngubu kubera ko baziko nayizana mu ntoki baramufata, bazinywera mu nda bakaza. Bazambutsa mu nda kubera ko kuzana amacupa byo aba azi ko nibamufata baramufunga, ni ukugenda akayinywerayo akayizana mu nda.”

Hari n’undi wavuze ngo “Inaha (muri kariya gace) ntabwo yayinywa kuko Leta y’u Rwanda ntabwo yemera icyo kiyobyabwenge kitwa Kanyanga, ahitamo kukanywera iyo yagiye akakazana mu nda.”

Aba baturage bakavuga ko baba batizeye umutekano wabo mu gihe cyose hari abagikoresha iki kinyobwa bita ikiyobyabwenge, bati “Urabyumva ni intambara, akaba yanarwana cyangwa se ukarara mu muhanda.” Undi ati “Arayinywa akayitwara mu nda mwaba mukaba mwahura yaba yitwariye ako gaforode yihagiye ako gasururu akaba yakugirira nabi.”

Ubuyobozi bw’umurenga wa Kinyababa bwemera koko ko iki kibazo gihari, bugasaba abaturage kubyirinda kuko bishobora kubazanira ingaruka.

Niringiyimana J Damascene, uyobora uyu murenge ati “Icyo tubwira abaturage mu by’ukuri ni ukuberaka ingaruka zibirimo, kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko warangiza ukajya kunywerayo ushobora guhura n’ibibazo bitandukanye. Tubasaba ko mu by’ukuri bakabaye banyurwa n’ibikorerwa iwacu mu Rwanda bakareka iyi mico itakijyanye n’igihe inateza n’ingaruka zibamo n’imfu.”

Uretse iyi Kanyanga binjiza mu Rwanda mu nda, aba baturage banavuga ko muri uyu murenge hari n’izindi nzoga z’inkorano zihagaragara bahimba amazina atandukanye arimo nka Benzine, Umucaca, umunini n’izindi, bagasaba ko nazo zacibwa muri uyu murenge wabo.

Ubuyobozi bw’u Rwanda by’umwihariko ubw’intara y’Amajyarugu bwafashe ingamba zo guca inzogo z’inkorano zinjizwaga mu Rwanda ziturutse muri Uganda zizanywe n’abitwaga ‘Abarembetsi’. Amategeko y’u Rwanda nayo ahana iyinjizwa ry’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge mu buryo bwa ‘Magendu’.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *