Intambara ya Israel n’umutwe wa Hamas yahombeje umuhanzi Bruno Mars
Umuhanzi Peter Gene Hernandez uzwi cyane nka Bruno Mars, yahuye n’igihombo gikomeye nyuma y’uko ibitaramo yagombaga gukorera muri Israel bihagaritswe kubera intambara ishyamiranyije iki gihugu n’umutwe w’iterabwoba wa Palestine. Bruno Mars n’itsinda rye bari bageze muri iki gihugu taliki 05 Ukwakira 2023 biteguye gutaramira ahitwa Yarkon Park mu mujyi wa Tel Aviv ariko nyuma y’uko […]
U Bwongereza: Abanyamategeko ba guverinoma basabye urukiko kwizera u Rwanda
Abanyamategeko ba guverinoma y’u Bwongereza basabye urukiko rw’ikirenga kwizera u Rwanda, bakemera ko rwakira abimukira binjiye mu gihugu cyabo mu buryo butemewe n’amategeko, bakoresheje ubwato buto. Kuri uyu wa 9 Ukwakira 2023 ni bwo aba banyamategeko b’inararibonye bayobowe na Sir James Eadie KC bageze mu rukiko rw’ikirenga, aho bari bagiye kurusaba gutesha agaciro umwanzuro w’urw’ubujurire […]
M23 yemeye ko yambuwe Kitshanga
Umutwe witwaje intwaro wa M23 wemeye ko wambuwe umujyi wa Kitshanga muri teritwari ya Misisi nyuma y’igihe kitagera ku minsi ibiri yirukanyemo ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) n’imitwe ihuriye muri Wazalendo. Amakuru y’uko uruhande rwa Leta ya RDC rwafashe Kitshanga yatangiye kuvugwa kuri uyu wa 8 Ukwakira 2023, bigendanye n’uko abarwanyi ba […]
Abagabo b’i Nyaruguru ngo ntibanyurwa
Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Nyaruguru, ntibanyurwa no gushaka umugore umwe aho usanga batunga abarenze umwe, ahanini biyumvisha ko bafite imirima babatungisha bityo bigateza ibibazo mu miryango harimo n’amakimbirane. Abagore baganiriye na isango tv, bavuga ko guharika muri aka karere by’umwihariko imirenge ikora ku ishyamba rya Nyungwe ngo byabaye ingeso, bityo bakaba basaba […]
Ikibazo cyo kurangiza vuba : Uburyo bwiza bwo gutera akabariro no gushimisha uwo mwashakanye
Kurangiza vuba (Premature ejaculation) ni ikibazo gikomerera abashakanye ahanini kiri guteza impagara no gusenyuka ku ngo nyinshi. Kurangiza vuba bivugwa igihe umugabo arangiza (asohora) mbere y’uko akora imibonano cyangwa se hatarashira iminota ibiri ari mu gikorwa. Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere kubijyanye n’ubuzima bwi’imyororokere kukinyamakuru (Healthline.com) bugaragaza ko nibura umugabo umwe mugabo batatu aba afite iyo nenge, […]
Lt Gen Mubarakh Muganga yaba aherutse guterana amagambo na Ychaligonza wa FARDC
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, biravugwa ko yaba aheruka guterana amagambo na mugenzi we wungirije w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo bari muri Ethiopia. Ku wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira ni bwo i Addis Ababa habereye inama y’inyabune y’abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu by’akarere, ikaba yarigaga ku bibazo bya […]
Musanze:Ikamyo yari itwaye inzoga za BRALIRWA yahiye hafi gukongoka
Ikamyo yari itwaye inzoga za Bralirwa, yahiriye hafi y’isoko rya GOICO i Musanze mu Murenge wa Muhoza ariko ku bw’amahirwe Polisi yahise itabara iyizimya itarakongoka. SP Jean Bosco Mwiseneza, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko iyi modoka yari ipakiye inzoga yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali, hanyuma ifatwa n’inkongi ku igice cy’inyuma ariko […]
Ubuyobozi bwa za Gasutamo buzagurisha mu cyamunara ibicuruzwa bitandukanye i Gikondo

Ubuyobozi bwa za Gasutamo buramenyesha abantu bose ko hazagurishwa mu cyamunara ibicuruzwa bitandukanye tariki ya 07 Ugushyingo 2023 saa yine za mu gitondo, byo byafatiwe muri magendu bigaragara ku mugereka w’iri tangazo . Ibi bicuruzwa biherereye mu bubiko rusange bwa EDA, I Gikondo. itangazo_06.10_2023.pdf-> Fungura urebe ibicuruzwa byose bigaragara muri uyu mugereka
Dosiye ya apôtre Yongwe yoherejwe mu bushinjacyaha
Dosiye ya Apotre Halelimana Joseph uzwi nka Yongwe yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha aho akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Ibi byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ko uyu mugabo yamaze gushyikirizwa urwo rwego.Ni mu gihe yari yatawe muri yombi taliki 1 Ukwakira 2023 akajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ku Kimihurura. Amakuru agenda avugwa […]
U Bubiligi: Basabose uregwa ibyaha bya jenoside ntiyabonetse mu rubanza
Umunyarwanda Pierre Basabose uregwa ibyaha bya jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’iby’intambara ntabwo yabonetse mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi kugira ngo atangire kuburanishwa mu mizi. Basabose yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri mu majyaruguru y’u Rwanda mu 1947. Nk’umusirikare, yatwaraga Colonel Sagatwa Elie wari muramu akaba n’Umunyamabanga wihariye wa Juvénal Habyarimana. Yanakoraga ishoramari […]
Museveni yatangaje ko Uganda ikeneye abaguzi b’ibigori n’amata mu baturanyi
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko igihugu cye gikeneye abaguzi ba toni miliyoni 5 z’ibigori n’amata mu bihugu by’abaturanyi birimo u Rwanda. Ibi yabivuze kuri uyu wa 8 Ukwakira 2023 ubwo yari mu masengesho yo ku rwego rw’igihugu hamwe n’abandi bayobozi barimo umugore we, Janet Museveni, usanzwe ari Minisitiri w’uburezi na siporo. Museveni […]
Mutoni Fille washinje MC Kats kumwanduza SIDA yamwikomye kubera ibihuha akomeje gusakaza
Umuhanzi Mutoni Fille yahakanye yivuye inyuma gahunda zose zo gukora ibirori by’ubukwe na MC Kats.Ni nyuma y’uko uyu munyamakuru Kats aherutse gutangaza ko aba bombi barimo kwitegura ubukwe mu mezi ari imbere. Yasobanuye ko atiteguye gushyingirwa na MC Kats muri iki gihe anasaba abantu gutekereza ko ibyo yavuze ari poropaganda gusa.Yavuze ko ategereje ko Imana […]
IDF yatangaje ibimaze kononekara mu ntambara yayo na Hamas
Igisirikare cya Israel (IDF), cyatangaje ko abanya-Israel barenga 700 bamaze kugwa mu bitero umutwe wa Hamas ukomeje kugaba muri kiriya gihugu kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere imirwano ikomeye yari ikomeje hagati y’impande zombi. IDF ku mbuga nkoranyambaga zayo yavuze ko ahantu harindwi mu majyepfo y’igihugu irimo […]
Israel yasabye ubufasha u Rwanda ku bibazo by’intambara ikomeje guhura nayo

Mu gihe igihugu cya Israel gikomeje kunyura mu ntambara yagabweho n’umutwe wa Hamas, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss yasabye ko Abanyarwanda bakomeza kubaba hafi kuko ibi bihe bitoroshye. Yamenyesheje Abanyarwanda ko Igihugu cye kiri kunyura mu bihe bikomeye kinjijwemo n’ibikorwa by’iterabwoba, bikomeje guhitana inzirakarengane nyinshi z’Abanya-Israel, asaba u Rwanda gukomeza kukiba hafi. Ibi […]
FARDC na M23 mu mirwano ikaze i Tongo
Amakuru yemezwa n’abayobozi bakuru ba M23, aravuga ko kuri uyu wa Mbere uyu mutwe waramukiye mu mirwano ikomeye iri kuwusakiranya n’Ingabo za Congo n’abo bakorana, barimo imitwe yitwaje intwaro n’abacancuro. Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, aravuga ko imirwano y’impande zombi iri kubera i Tongo ho muri Teritwari ya Rutshuru, nyuma y’uko uruhande rw’Ingabo za Leta […]
Burera: Bavumbuye uburyo bushya butangaje bwo kwinjiza ‘Kanyanga’ iva muri Uganda
Hari abaturage bo mu karere ka Burera ho mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda bavuga ko babangamiwe n’uburyo bushya bwadukanywe na bagenzi babo bwo kwinjiza inzoga ya ‘Kanyanga’ bayikuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda bayinjiza mu Rwanda. Bamwe muri aba baturage baganiriye na TV1 bavuze ko ubwo buryo bushya bwadutse nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ishyiriyeho […]
Dr Mukwege yakije umuriro kuri Tshisekedi wamwise umukandida w’amahanga
Umunyapolitiki akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Dr Denis Mukwege yakije umuriro kuri Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, wamwise umukandida w’ibihugu by’amahanga. Tshisekedi, tariki ya 7 Ukwakira 2023 ubwo yari amaze gutanga kandidatire, yavuze ko hari amahanga ari gutanga abakandida, abo bakaba bashaka guhindura imyumvire Abanyekongo bafite ku mahitamo ashingiye ku gitsina. Yagize […]
Umuyobozi wa kane muri FERWACY yeguye
Ingabire Peace Assia wari umubitsi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY), yeguye ku nshingano ze; aba umuyobozi wa kane muri iri shyirahamwe ufashe icyo cyemezo. Ingabire wari waratorewe kuba umubitsi wa FERWACY muri Kamena 2022, mu ibaruwa yanditse yavuze ko yafashe kiriya cyemezo “ku mpamvu ze bwite.” Izi mpamvu ni na zo […]
Muyaya yasingije Wazalendo
Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo akaba na Minisitiri w’itumanaho, yasingije imitwe yitwaje intwaro igize ihuriro rya Wazalendo Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 8 Ukwakira 2023, Muyaya yavuze ko Wazalendo iri kurinda igihugu, irwanya umutwe witwaje intwaro wa M23, bityo ko idakwiye kwitwa ihuriro ry’imitwe y’abagizi ba nabi. Yagize ati: “Mu […]
Ubutinganyi bunyuranyije n’inyigisho za Bibiliya – Guverineri Barasa
Guverineri wa Kakamega mu gihugu cya Kenya, Fernandes Barasa, yamaganye icyemezo cyo kwemerera abanyamuryango ba LGBTQ (abaryamana bahuje igitsina n’abihinduje) gushinga amashyirahamwe n’imiryango itegamiye kuri Leta. Barasa yasobanuye ko inyigisho z’amadini mu gihugu zemerera gusa gushyingiranwa kw’abantu badahuje ibitsina, anenga Urukiko rw’Ikirenga ku cyemezo ruherutse gufata. Ati: “Nka bayobozi muri guverinoma no mu rusengero, ntitwemera […]