Umuhanzi Mutoni Fille yahakanye yivuye inyuma gahunda zose zo gukora ibirori by’ubukwe na MC Kats.Ni nyuma y’uko uyu munyamakuru Kats aherutse gutangaza ko aba bombi barimo kwitegura ubukwe mu mezi ari imbere.
Yasobanuye ko atiteguye gushyingirwa na MC Kats muri iki gihe anasaba abantu gutekereza ko ibyo yavuze ari poropaganda gusa.Yavuze ko ategereje ko Imana izana urukundo rw’ubuzima bwe mu isi ye.
Muri iki gihe Fille ashishikariye umwuga we w’ubuhanzi aho ngo ategereje ko ko Imana izana umukunzi mushya mu buzima.
Ati: “Nta gahunda mfite yo kuzashyingiranwa na MC Kats. Ibyo avuga ntabwo ari ukuri, kandi amagambo ye ntagomba kwitabwaho . Ntegereje imigisha y’Imana.Uyu Fille ahakanye ibi nyuma y’uko yagiye ashinja kenshi MC Kats ko yamwanduje SIDA.


