Ubutinganyi bunyuranyije n’inyigisho za Bibiliya – Guverineri Barasa

Sangiza iyi nkuru

Guverineri wa Kakamega mu gihugu cya Kenya, Fernandes Barasa, yamaganye icyemezo cyo kwemerera abanyamuryango ba LGBTQ (abaryamana bahuje igitsina n’abihinduje) gushinga amashyirahamwe n’imiryango itegamiye kuri Leta.

Barasa yasobanuye ko inyigisho z’amadini mu gihugu zemerera gusa gushyingiranwa kw’abantu badahuje ibitsina, anenga Urukiko rw’Ikirenga ku cyemezo ruherutse gufata.

Ati: “Nka bayobozi muri guverinoma no mu rusengero, ntitwemera ko abaryamana bahuje ibitsina bemerwa n’amategeko kuko binyuranyije n’inyigisho za Bibiliya. Twese tuzi igihagararo cy’itorero mu gihugu cyacu kandi ntidukwiye kurirwanya, ”

Barasa yabivuze ubwo yitabiraga amasengesho ku rusengero rwa Eshianda Church of God, Misiyoni ya Ingotse muri Butsotso y’Amajyepfo, mu karere ka Lurambi kuri iki Cyumweru, itariki 8 Ukwakira nk’uko tubikesha urubuga The Star rwo muri Kenya.

Ibyumweru bitatu bishize, inkiko zashimangiye icyemezo cyafashwe muri Gashyantare cyemerera abaryamana bahuje ibitsina gushinga amashyirahamwe.

Inkiko zagaragaje ko abantu bose, baba abadahuje igitsina, abaryamana bahuje ibitsina, cyangwa abandi bazafatirwa ibihano nibanyuranya n’amategeko ariho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *