Umuhanzi Peter Gene Hernandez uzwi cyane nka Bruno Mars, yahuye n’igihombo gikomeye nyuma y’uko ibitaramo yagombaga gukorera muri Israel bihagaritswe kubera intambara ishyamiranyije iki gihugu n’umutwe w’iterabwoba wa Palestine.
Bruno Mars n’itsinda rye bari bageze muri iki gihugu taliki 05 Ukwakira 2023 biteguye gutaramira ahitwa Yarkon Park mu mujyi wa Tel Aviv ariko nyuma y’uko Minisitiri Netanyahu atangaje ko igihugu cyiri mu ntambara gihita gisubikwa.
Amakuru avuga ko abari baguze amatike yo kujya kureba uyu muhanzi bazayasubizwa.Sosiyete ya Live Nation isanzwe itegura ibikorwa by’imyidagaduro ari nayo yari yateguye icyo yavuze ko nta wa guze tikets uzabura amafaranga ye by’umwihariko abakoresha VIZA Cards.
Ntabwo biramenyekana niba uyu muhanzi n’abacuranzi be barabashije kubona uko basohoka muri Israel, dore ko intambara ikomeje kurimbanya aho kugeza ubu imibare ya bapfuye irimo gutumbagira.


