U Bubiligi: Basabose uregwa ibyaha bya jenoside ntiyabonetse mu rubanza

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwanda Pierre Basabose uregwa ibyaha bya jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’iby’intambara ntabwo yabonetse mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi kugira ngo atangire kuburanishwa mu mizi.

Basabose yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri mu majyaruguru y’u Rwanda mu 1947. Nk’umusirikare, yatwaraga Colonel Sagatwa Elie wari muramu akaba n’Umunyamabanga wihariye wa Juvénal Habyarimana. Yanakoraga ishoramari ryo kuvunja amafaranga.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwamushyiriyeho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi, buvuga ko yateye inkunga icengezamatwara rya jenoside, kandi akaba yarahaye Interahamwe mu Gatenga na Gikondo amafaranga n’intwaro ngo zice Abatutsi.

Nyuma y’imyaka myinshi ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda, Basabose yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano z’u Bubiligi tariki ya 30 Nzeri 2020, mu ntara ya Hainaut, afungwa by’agateganyo.

Mu gitondo cy’uyu wa 9 Ukwakira 2023, nk’uko byari byarateganyijwe, Basabose yagombaga kujya kuburana mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles, ariko ntabwo yahageze. Gusa Twahirwa Séraphin baburanishirizwa hamwe we yahageze.

Urukiko rwatangiye kumva ababuranyi mu masaa tatu n’igice y’igitondo. Umwunganizi wa Basabose, Me Jean Flamme, yasobanuriye inteko y’abacamanza ko umukiriya we atabonetse bitewe n’uko ari kwitabwaho n’abaganga, abashyikiriza icyemezo cyo ku bitaro arwariyeho.

Me Flamme kandi yagaragarije abacamanza impungenge atewe n’uburwayi bwo mu mutwe bwa Basabose ahamya ko bukomeye, kandi ko butuma hari ibyo adashobora kwibuka. Yasabye ko umukiriya we yakongera gukorerwa isuzuma rigaragaza uko ubuzima bwe buhagaze, kandi ngo ntakwiye kuburana mu gihe arwaye.

Ubushinjacyaha bwabajijwe niba hari icyo bwavuga kuri izi mpungenge ku buzima bwa Basabose, busubiza ko “uregwa akwiye kuba ahari” kugira ngo yisobanure ku byaha byose ashinjwa.

Raporo yakozwe n’abaganga babiri b’inzobere muri uyu mwaka yagaragaje ko Basabose afite uburwayi bukomeye bwo mu mutwe, ko atabasha kwibuka, adafite ubushobozi bwo gushyira mu gaciro kandi agira imbogamizi mu gutega amatwi ibyo abwirwa.

Tariki ya 12 Kamena 2023, Me Flamme, ashingiye kuri iyi raporo, yasabye urukiko rwa rubanda ko rwahagarika uru rubanza, ahamya ko umukiriya we atabasha kuburana, gusa Perezida w’iburanisha we yaje kwanzura ko urubanza mu mizi rugomba kuba kuri uyu wa 9 Ukwakira.

Hari tariki ya 21 Kamena 2023, uyu mucamanza agira ati: “Ibibazo bya Basabose byo kutibuka birebana n’ibikorwa bya vuba aha. Ibijyanye n’ibyabaye kera harimo n’ibyo ashinjwa bigaragara ko ubushobozi bwo kubyibuka butigeze buhungabana ku buryo byamubuza kuburanishwa. Ibazwa mu rukiko rwa rubanda rifite imiterere izafasha Basabose kwibuka ibyabaye, kumva ibyo aregwa no kwisobanura.”

Nyuma yo kumva impande zombi, Perezidante w’urukiko yafashe umwanzuro wo gusubika urubanza, asaba ko abaganga bazasuzuma Basabose, bagatanga amakuru mashya ku buzima bwe, akaba ari yo azashingirwaho mu kwemeza niba yaburana cyangwa atabishobora. Iburanisha ryimuriwe tariki ya 11 Ukwakira 2023.

Inkuru ku manza z’abashinjwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi baburanira mu nkiko zo hanze y’u Rwanda tuzigeraho ku bufatanye bw’umuryango nyarwanda w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press, n’umuryango utari uwa Leta w’Ababiligi uharanira ubutabera na demukarasi, RCN Justice and Democracy.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *