Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, biravugwa ko yaba aheruka guterana amagambo na mugenzi we wungirije w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo bari muri Ethiopia.
Ku wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira ni bwo i Addis Ababa habereye inama y’inyabune y’abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu by’akarere, ikaba yarigaga ku bibazo bya Congo.
Umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu kuri ubu ukomeje kuzamba, kubera imirwano ikomeje gusakiranya ingabo za kiriya gihugu n’inyeshyamba za M23.
RDC ishinja u Rwanda kuba inyuma y’uyu mutwe.
ChimpReports ivuga ko mu nama y’i Addis Ababa, Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Congo ushinzwe ibikorwa n’ubutasi, GĂ©nĂ©ral-Major Ychaligonza Jacques yafashe ijambo, nta kurya iminwa agaragaza ko ibiri kubera muri Kivu y’Amajyaruguru ari “igitero cy’u Rwanda kuri RDC binyuze mu bufasha ruha M23.”
Ni Gen Ychaligonza wunzemo ko M23 ikiri “ikibazo ku mutekano wa RDC.”
Uyu musirikare yashimangiye kandi ko urugomo M23 ikorera abanye-Congo rwatumye abagera kuri miliyoni 2.4 bava mu byabo, barimo ababarirwa muri miliyoni 1.6 hahungiye hafi y’umujyi wa Goma.
Lt Gen Mubarakh Muganga mu kumusubiza, yavuze ko ibibazo by’umutekano muke uri mu karere k’ibiyaga bigari by’umwihariko mu burasirazuba bwa RDC ndetse n’ingaruka zawo bihangayikishije u Rwanda.
Yagaragaje impungenge zo kuba “Guverinoma ya RDC ikomeje guha intwaro n’akazi imitwe yitwaje intwaro y’abajenosideri yo mu Rwanda nka FDLR iri gufatanya ku rugamba na FARDC, mu rugamba rwayo rwo kugarura umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru.”
Gen Mubarakh Muganga yashimangiye ko ibi ari”ikibazo ku mutekano w’u Rwanda.”
U Rwanda rumaze igihe rugaragaza impungenge kubera imikoranire ya FARDC na M23; ibyo Kinshasa ihakana.
Kuri ubu umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’ibihugu byombi, ku buryo hari impungenge z’uko bishobora no kwisanga mu ntambara.
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC mu minsi ishize yatangaje ko ateganya kohereza ku rugamba abasirikare babarirwa mu 40,000; mu rwego rwo guhangana na M23.
Lt Gen Mubarakh Muganga cyakora yagaragaje ko u Rwanda rushyigikiye gahunda y’ibiganiro bya Luanda na Nairobi, kugira ngo amahoro agaruke mu karere.


