Musanze:Ikamyo yari itwaye inzoga za BRALIRWA yahiye hafi gukongoka

Sangiza iyi nkuru

Ikamyo yari itwaye inzoga za Bralirwa, yahiriye hafi y’isoko rya GOICO i Musanze mu Murenge wa Muhoza ariko ku bw’amahirwe Polisi yahise itabara iyizimya itarakongoka.

SP Jean Bosco Mwiseneza, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko iyi modoka yari ipakiye inzoga yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali, hanyuma ifatwa n’inkongi ku igice cy’inyuma ariko bitangiriye ku ipine.

Yongeyeho iyo modoka ikimara gushya Polisi yahise itabara ikazimya imodoka itarashya ngo ikongoke.Yanaboneyeho kugira inama abatwara ibinyabiziga kujya babanza bakagenzura niba nta bibazo bifite.Ibicuruzwa byari biri mu gice cy’imbere (Amakaziye), naho ibyari mu kinyuma byo byangiritse ariko nta wahasize ubuzima.

Ati “Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi ndetse n’umubare w’ibyangiritse, turacyari mu iperereza nitubimenya turabitangaza”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *