Igisirikare cya Israel (IDF), cyatangaje ko abanya-Israel barenga 700 bamaze kugwa mu bitero umutwe wa Hamas ukomeje kugaba muri kiriya gihugu kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere imirwano ikomeye yari ikomeje hagati y’impande zombi.
IDF ku mbuga nkoranyambaga zayo yavuze ko ahantu harindwi mu majyepfo y’igihugu irimo kurasana n’abarwanyi ba Hamas, ku ibisasu bya rokete bigituruka muri Gaza bikagwa mu majyepfo ya Israel.
Ingabo z’iki gihugu mu kwihimura, ibisasu byazo bimaze gutuma abasivile barenga 123,000 bava mu byabo muri Gaza aho abagera ku 74,000 bahungiye mu mashuri nk’uko imibare itangwa na Loni ibigaragaza.
Uyu muryango w’Abibumbye uvuga ko kuri ubu ibitaro byo muri Gaza byuzuriranye kandi bikaba bigowe no gukora, kubera gucikagurika kw’amashanyarazi.
Uvuga kandi ko ahantu hamwe Gaza ikura amashanyarazi hasigaranye iminsi micye yo gukora.
Muri rusange abarenga 1,100 barimo n’abanyamahanga ni bo bamaze gutakariza ubuzima muri iriya ntambara ya Israel na Hamas.
Igisirikare cya Israel kivuga ko imibare y’abapfuye muri iki gihugu yitezweho gukomeza kwiyongera, kuko abakomeretse bikomeye ari benshi.
Umuvugizi wa IDF, Jonathan Conricus, yatangaje ko “nta na rimwe mbere twigeze tugira umubare w’Abisiraheli benshi gutya bishwe n’igitero kimwe, igikorwa cy’umwanzi ku munsi umwe.”
Uyu mu mashusho ye yagiye hanze yagereranyije igipimo cy’ibyangijwe na Hamas “n’ibitero bya 9/11 na Pearl Harbour ubishyize hamwe.”
Yunzemo ko IDF “yazahaje bikomeye” ubushobozi bwa Hamas mu bitero byo mu kirere kuri Gaza byakomeje mu ijoro rishyira kuri uyu wa mbere.
Kuri ubu Israel yamaze gutegura abasirikare b’inkeragutabara bagera ku 110,000 mu majyepfo yayo mu rwego rwo guhangana n’uriya mutwe.


