Muyaya yasingije Wazalendo

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo akaba na Minisitiri w’itumanaho, yasingije imitwe yitwaje intwaro igize ihuriro rya Wazalendo

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 8 Ukwakira 2023, Muyaya yavuze ko Wazalendo iri kurinda igihugu, irwanya umutwe witwaje intwaro wa M23, bityo ko idakwiye kwitwa ihuriro ry’imitwe y’abagizi ba nabi.

Yagize ati: “Mu gihe abavandimwe bacu barinda ubutaka bwacu, ntabwo wabita imitwe y’abagizi ba nabi. Ni ngombwa kumenya ko ibice bakoreramo operasiyo byafashwe. Bigendanye n’umurongo watangiwe i Luanda mu Gushyingo 2022, guverinoma iracyubahiriza ihagarikwa ry’imirwano.”

Uruhande rwa M23 ruravuga ko ruhanganye n’ingabo za RDC zifatanyije na Wazalendo, FDLR n’abacancuro, n’ubwo Muyaya we avuga ko nta ruhare Leta ifite muri iyi mirwano yatangiranye n’uku kwezi k’Ukwakira.

Muyaya asingije Wazalendo mu gihe abarwanyi b’iri huriro bavugwaho kwitwara nabi ku rugamba, nk’aho baherutse gutwika amazu menshi ku musozi wa Nturo muri Kilolirwe bavuga ko yari acumbitsemo abarwanyi ba M23, ariko ku rundi ruhande bikavugwa ko yari ay’abaturage b’Abatutsi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *