U Bwongereza: Abanyamategeko ba guverinoma basabye urukiko kwizera u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Abanyamategeko ba guverinoma y’u Bwongereza basabye urukiko rw’ikirenga kwizera u Rwanda, bakemera ko rwakira abimukira binjiye mu gihugu cyabo mu buryo butemewe n’amategeko, bakoresheje ubwato buto.

Kuri uyu wa 9 Ukwakira 2023 ni bwo aba banyamategeko b’inararibonye bayobowe na Sir James Eadie KC bageze mu rukiko rw’ikirenga, aho bari bagiye kurusaba gutesha agaciro umwanzuro w’urw’ubujurire wakumiriye iyoherezwa ry’aba bimukira.

Nk’uko BBC yabitangaje, aba banyamategeko bavuze ko umwanzuro w’urukiko rw’ubujurire wo muri Kamena 2023 utari ukwiye, bityo ko urw’ikirenga rukwiye kwemera ko iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa mu rwego rwo guhagarika ubu bwato.

Sir James yavuze ko muri iyi gahunda, guverinoma z’ibihugu byombi zemeranyije kubahiriza uburenganzira bw’abimukira hashingiwe ku masezerano mpuzamahanga arengera impunzi n’ay’i Burayi arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Uyu munyamategeko yavuze ko nta mbogamizi u Rwanda ruzagira zazatuma rutubahiriza aya masezerano arengera abimukira, bityo ko rukwiye kwizerwa. Ati: “Nta mbogamizi na nke ku cyizere n’umugambi u Rwanda rufite wo kubahiriza ibyo rwemereye Ubwami bw’u Bwongereza.”

Amasezerano hagati ya guverinoma zombi yo kohereza aba bimukira yashyizweho umukono muri Mata 2022. Ishyirwa mu bikorwa ryayo ryakerejwe n’ibirego by’abatayashyigikiye, gusa urukiko rw’ikirenga ni rwo ruzatangaza umwanzuro wa nyuma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *