U Rwanda rwagaragaje ko ruhangayikishijwe n’ibikorwa bya Wazalendo, FDLR ku basivili

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ihangayikishijwe n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR ku basivili b’Abanyekongo, cyane cyane Abatutsi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Ibi ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Rwakazina Marie Chantal, wabigaragarije komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, i Geneva kuri uyu wa 9 Ukwakira 2023.

Yagize ati: “Imvugo z’urwango no gukangurira gukora urugomo bishingiye ku bwoko bw’Abavuga Ikinyarwanda biracyakwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, kandi bigakorwa cyane n’abayobozi bo muri RDC mu makoraniro rusange.”

Rwakazina ageze kuri Wazalendo na FDLR yagize ati: “Leta ya RDC n’igisirikare cyayo cyongereye ubufatanye, gitanga intwaro kuri Wazalendo, bireme uruziga rushya rw’urugomo rurimo urushingiye ku moko n’ibitero byo kwihorera. Leta kandi yinjije imitwe ikomoka mu gihugu, FDLR n’abacancuro, byazamuye byihuse urugomo mu burasirazuba bwa RDC.”

Uyu mudipolomate yavuze ko bikwiye ko Leta ya RDC yubahiriza imyanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu by’akarere, igahagarika gukorana no guha ubufasha imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. U Rwanda rwagaragaje ko ruhangayikishijwe n’ibikorwa bya Wazalendo, FDLR ku basivili
    Ese ubundi ibya Congo biturebaho iki kuburyo tubitaho umwanya? Nibakomeze barwanireyo bapfakutazambuka umuka,ngewe bitatureba.

    1. U Rwanda rwagaragaje ko ruhangayikishijwe n’ibikorwa bya Wazalendo, FDLR ku basivili
      Biratureba kuko nabaturanyi bacu kandi bakomeje kwibasira abavuga ikinyarwanda

    2. U Rwanda rwagaragaje ko ruhangayikishijwe n’ibikorwa bya Wazalendo, FDLR ku basivili
      Umutwe wa m23 Niwirukira murwanda tuzahusangayo tuzambuka numupaka

  2. U Rwanda rwagaragaje ko ruhangayikishijwe n’ibikorwa bya Wazalendo, FDLR ku basivili
    Umutwe wa m23 niwirukira murwanda tuzahusangayo kuko waduteshejibibazo hano murikongo nje ndumuzarendo ndabivuze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *