Thiery Froger wa APR FC yaba agiye gukurikizwa Yamen wa Rayon Sports

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwaba buri gutekereza ku kwirukana umutoza mukuru w’iyi kipe Thiery Froger ukomeje kutabonera itsinzi muri iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda. Ni nyuma y’uko iyi kipe yanganyije na Bugesera FC 1-1, iyi ikaba ari inshuro ya kabiri anganyije muri Shampiyona nyuma y’uko baherukaga no kunganya na Marine FC 2-2 mbere yo […]

Umugabo w’Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yamusize mu marangamutima n’amasengesho

Mu marangamutima menshi, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yasezeye ku mugabo we wagiye ku rugamba gufasha igisirikare cy’igihugu cye mu ntambara gihaganyemo n’ibyihebe bya HAMAS. Israel iri mu ntambara kuva ku wa 07 Ukwakira 2023, ni intambara yatangiye nyuma y’uko mu gitondo cy’uwo munsi ibyihebe bya HAMAS byagabye igitero simusiga binyuze mu mazi, ku butaka […]

RRA yakemuye ikibazo umuturage yari amaranye imyaka 7

Yishimiye uko yakiriwe n'uko yakemuriwe ikibazo yari amaranye imyaka myinshi

Kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023 ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) cyatangije icyumweru cyahariwe gukemura ibibazo bijyanye n’imisoro n’amahoro, birimo iby’imyenda yabaye myinshi n’iby’abacuruzi ibikorwa byabo byahagaze ariko nimero iranga usora (TIN) igakomeza kugaragara ko ikora. Dusabimana Jean baptiste ni umwe mu baturage twasanze ku biro bya RRA. Yashimiye iki kigo kuba cyamukemuriye ikibazo yari […]

Uganda: Urukiko rwategetse ko umunyarwanda Nzeyimana yirukanwa

Urukiko rw’i Kabale muri Uganda, rwategetse ko Umunyarwanda Nzeyimana Francis yirukanwa ku butaka bwa kiriya gihugu, nyuma yo gusanga yarahinjiye nta byangombwa. Nzeyimana w’imyaka 58 y’amavuko yari yaratawe muri yombi muri Kamena uyu mwaka akekwaho kwiba Telefoni ebyiri z’uwitwa Emmy Mutabazi. Ubushinjacyaha usibye kumurega icyaha cy’ubujura, bwanahise bumurega icyaha cyo kwinjira muri Uganda mu buryo […]

Ofisiye wa RCS uvugwaho gukubita umukarani yafunzwe

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi ofisiye w’urwego rushinzwe igorora, RCS, uvugwaho gukubita umukarani wari utwaye ibinyobwa ku ngorofani y’icyuma. Aya makuru yatanzwe n’uwitwa Brune Kirezi mu ijoro ryo kuri uyu wa 9 Ukwakira 2023, agira ati: “Uyu mugabo utwara imodoka ya GR yafashe umunota w’umunsi we, aza gukubita undi wari utwaye […]

Bombori bombori muri RNC, Kayumba Nyamwasa na muramu we barahigana bukware

Mu ihuriro rya RNC rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda haravugwa amakimbirane akomeje gufata intera, ubutegetsi bw’iri huriro bwirukanye abayobozi baryo barimo n’usanzwe ari muramu wa Kayumba Nyamwasa warashinze. Itangazo ryashyizweho umukono n’uwitwa Jerome Nayigizigi, akaba umuhuzabikorwa w’iri huriro, rivuga amazina y’abayoboke b’iri huriro batandatu bari no mu buyobozi bwaryo bahagaritswe by’agateganyo ngo bitewe no “Kwigomeka ku […]

Abahinzi b’ibirayi 85% batera imbuto mbi, itanga umusaruro muke: MINAGRI

Inteko rusange y'abadepite ubwo yumvaga ibisobanuro bya Minisitiri Musafiri

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, yatangarije inteko rusange y’abadepite ko umusaruro muke w’ibirayi uterwa n’impamvu zikomeye zirimo kuba abahinzi 85% batera imbuto itari nziza. Ibi yabivuze ubwo yasobanuriraga inteko rusange ibibazo bijyanye no kurwanya isuri no kubyaza umusaruro amaterasi y’indinganire, kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023. Ubwo yabazwaga kuri uyu musaruro wabaye muke, ukaba […]

Imvo n’imvano yo guca imyeyo ikunda kuvugisha abagabo amangambure! Ese byaturutse he?

Gukuna cyangwa Guca imyeyo mu yindi mvugo ni umwe mu mihango yo mu muco nyarwanda yo hambere ndetse ikorwa n’umubare muto w’abakobwa b’iki gihe tugezemo. N’ubwo abanyarwanda bazi ko ari umwihariko wabo ,hari ibindi bihugu bigira uyu muhango,aha twavuga: Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo,Zimbabwe,Sudani,Afurika y’Epfo n’ibindi bihugu biherereye muri iki gice cy’Afurika,Benin. Impamvu gukuna byiswe […]

Umwana wari waratoranyijwe mu baziga mu ishuri rya Bayern Munich aratakamba

Umwana wo mu kagari ka Kabona, umurenge wa Kinazi mu karere ka Huye witwa Ishimwe Innocent, aratakamba nyuma y’aho ashyiriweho icyo yita ‘amananiza’ yo kutajya mu ishuri rya FC Bayern Munich mu Rwanda kandi yaratsinze irushanwa rimwinjizamo. Iri rushanwa ryabereye mu karere ka Bugesera muri Nzeri 2023, ryateguwe ku bufatanye bwa FC Bayern n’ishyirahamwe ry’umupira […]

Umuyobozi wa Chechenia uvuga ko ashyigikiye Palestine yiteguye kohereza ingabo

Kuri uyu wa Mbere ushize, Umuyobozi wa Chechenia, Ramzan Kadyrov, yatangaje ko ashyigikiye Palesitine anasaba ko yakohereza abasirikare be gukemura amakimbirane hagati ya Israel n’umutwe w’abarwanyi ba Hamas. Kadyrov mu butumwa yanyuije ku muyoboro wa telegram yagize ati: “Ndabwira abayobozi b’ibihugu by’abayisilamu, gushyiraho ihuriro o kugera kuri abo mwita inshuti, u Burayi ndetse n’Uburengerazuba bwose, […]

Musanze FC yatoraguye amanota 3 kwa Etincelles FC

Ikipe ya Musanze FC yegukanye amanota atatu y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona, nyuma yo gutera Etincelles FC mpaga y’ibitego 3-0. Iyi kipe yo mu majyaruguru yari yasuye Etincelles FC kuri Stade Umuganda, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona. Etincelles yatewe mpaga kuri uyu mukino, nyuma yo kunanirwa kuzana ku kibuga imbangukiragutabara. Ibi bivuze ko […]

Le Parlement adopte une loi accordant une autonomie accrue au RDB

Le Conseil de développement du Rwanda (RDB) est sur le point d’acquérir une autonomie significative dans sa gestion financière et de ses ressources humaines, englobant le recrutement du personnel et les marchés publics, suite à  l’adoption d’une nouvelle loi par la chambre basse du Parlement, lundi 9 octobre. Cette nouvelle législation, en attente d’àªtre promulguée […]

Umugore wa Chameleone yashyize hanze ukuri kwambaye ubusa ku cyabatandukanyije

Kuva kera hagiye havugwa byinshi bijyanye no gutandukana kwa Chameleone n’umugore we Daniella ariko bikagibwaho impaka,gusa kuri ubu uyu mugore yabishyize hanze ukuri kose aho bivuga ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo ariryo nyirabayazana. Uyu mugore wa Chameleone amaze imyaka isaga itatu yaravuye muri Uganda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Uyu mugore ngo yahunze ihohoterwa […]

Imibonano mpuzabitsina, Mugabo dore ibyo wamenya ku gihe nyacyo cyo kurangiza

Kimwe mu bibazo abagabo bakunze kwibaza ni ibijyanye n’igihe gikwiye umugabo aba akwiye kumara akora imibonano mpuzabitsina mbere y’uko arangiza, abenshi baterwa impungenge n’iminota bamara muri iki gikorwa bitewe no gukeka ko bashobora kugawa n’abagore nko mu gihe baba bamaze iminota mike cyane. Igitangaje muri byose ni uko kunyurwa k’umugore bidaterwa n’umwanya umugabo amara mu […]

Eden Hazard yasezeye ruhago

Umubiligi Eden Hazard wamenyekanye mu makipe arimo Chelsea na Real Madrid, yasezeye ku mupira w’amaguru. Hazard w’imyaka 33 y’amavuko, yatwaranye na Chelsea ibikombe bibiri bya shampiyona y’Abongereza mbere yo kwerekeza muri Real Madrid mu 2019. Uyu mukinnyi wafatwaga nk’umwe mu bazavamo ibihangange yagowe cyane n’ubuzima bwo muri Real Madrid yakiniye imikino 76 mu gihe cy’imyaka […]

Uwahoze ayobora Banki Nkuru y’u Burundi yatawe muri yombi

Uwahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru y’u Burundi (BRB) afungiwe muri kasho z’urwego rw’igihugu rw’ubutasi, SNR, mu Mujyi wa Bujumbura nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye birimo RFI. Dieudonné Murengerantwari yatawe muri yombi kuwa Gatandatu ushize ariko ubuyobozi ntiburatangaza impamvu z’itabwa muri yombi rye. Dieudonné Murengerantwari yari yasimbuwe na à‰douard Normand Bigendako mu mpinduka ziherutse gukorwa. Uyu […]

Rubavu: ‘Abakene’ baravuga ko ibirayi bihenda kuko bihingwa n’abifite gusa

Mu minsi ishize mu duce tumwe na tumwe tw’u Rwanda batunguwe n’itumbagira ry’ibiciro by’ibirayi byagaragaye hirya no hino ku masoko bituma abantu batandukanye bavuga ko batakibyikoza bitewe n’ubushobozi bucye. By’umwihariko rero mu Karere ka Rubavu hari bamwe mu baturage bavuga ko batibuka igihe baherukira kurya ibirayi kandi ubundi ariwo wari umwihariko wabo mu bijyanye n’amafunguro […]

Haburaga gato ngo dosiye y’ucyekwaho kwiba Telefoni ya The Ben ikore kuri Bahati Makaca

Mu myidagaduro yo mu Rwanda , nta kindi gikomeje kuvugwa usibye ibyagiye biba mu gitaramo The Ben aherutse gukorera i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi. Mu byagiye bivugwa harimo abagiye bakubita abandi, aha twavuga nka Alex Muyoboke bivugwa ko yakubise umushabitsi wacuruzaga amatike mu buryo butemewe, ariko ikindi nyamukuru cyagarutsweho cyane, ni Telefoni y’umuhanzi The […]

RURA yagize icyo ivuga ku biciro bihanitse by’ingendo byayitiriwe

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwanyomoje amakuru yavugaga ko rwaba rwazamuye ibiciro by’ingendo. Kuva ku wa Mbere ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amakuru avuga ko RURA yaba yazamuye ibiciro by’ingendo mu modoka. Ni ibiciro bigaragara mu itangazo ryari ryitiriwe uru rwego. RURA ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yise “ibihuha” [fake news] amakuru y’uko yaba yurije ibiciro by’ingendo. […]

Jenoside: Mu Bubiligi, urubanza ruregwamo Abanyarwanda babiri rutangiye rusubikwa

Urukiko rwa rubanda r’i Buruseli rwasubitse, kuri uyu wa mbere, urubanza rw’abanyarwanda babiri, Basabose Pierre na Twahirwa Seraphin, bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Iri subikwa ryatewe n’uburwayi bw’umwe muri bo, Basabose Pierre ngo ufite uburwayi bwo mu mutwe. Ubwo urubanza rwatangiraga kuri uyu wa mbere, urukiko rwa rubanda rwatangiye n’ubundi rusuzuma […]

Intambara ya Israel na HAMAS, agatego Vladimir Putin yateze Amerika n’isi yose

Hari impungenge ko mu gihe isi ikirangariye ku biri kubera muri Israel na Palestine ishobora kuzajya kwigarura isanga Putin w’Uburusiya ageze kure umugambi we wo kwiyomekaho Ukraine. Hari abasesenguzi bakurikiranira hafi ibikomeje kubera mu Burayi no mu burasirazuba bwo hagati babona ko kuba ibihugu bikomeye nka Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa n’ibindi muri iyi minsi birangajwe no […]

Intumwa z’abadepite b’Abanyamerika zasuye icyicaro cya RDF nyuma yo gufatirwa ibihano

dr.jpg

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika basuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura kuri uyu wa Mbere, itariki 9 Ukwakira, aho bahuye na Minisitiri w’ingabo, Juvenal Marizamunda n’umuyobozi muri RDF ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu bya gisirikare, Brig. Gen. Patrick Karuretwa. Inama yabereye ku cyicaro gikuru cya RDF yaganiriwemo […]

Tuzatsinda iyi ntambara iriho twashyizweho n’ubu butegetsi – Bertrand Bisimwa

“Tuzatsinda iyi ntambara iriho twashyizweho n’ubu butegetsi,” ibi ni ibyatangajwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa wemeza ko ububabare n’amarira abaturage ba Kivu na Ituri bahura nabyo bigomba kurangira. Mu butumwa yanyujije kuri twitter mu masaha akuze kuri uyu wa Mbere ushize, Bertrand Bisimwa yanditse ati “Nshuti dusangiye igihugu muzira ubugome bw’ubutegetsi bwa Kinshasa, ububabare […]

Hamas yijeje kwica imbohe y’Umunya-Israel buri uko urugo rw’Umunyapalestine rurashweho

Umutwe w’abarwanyi ba kislamu witwa Hamas wateye ubwoba ko uzajya wica imbohe y’Umunya-Israel uko Israel izajya itera igisasu ku rugo rw’Umunyapalestine nta nteguza, mu gihe Israel yahamagaje inkeragutabara 300.000 ngo zongere gufata intwaro kandi igakupira amazi n’umuriro akarere ka Gaza, bigatera ubwoba ko iteganya kugaba igitero byo ku butaka. Imirwano kugeza ubu yahitanye abantu barenga […]

Makolo aravuga ko HRW ishinja u Rwanda guhiga abarunenga mu mahanga yashize isoni

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, aravuga ko umuryango HRW uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wavuze ko ruhiga abarunenga baba mu mahanga nta soni ugira. HRW, kuri raporo yashyize hanze kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023, yatangaje ko “ubuyobozi bw’u Rwanda n’ababuhagararira bari gukoresha urugomo, inzego z’ubutabera n’iterabwoba mu kugerageza gucecekesha ukunengwa gukorwa n’Abanyarwanda baba hirya […]

Ubutabera bw’u Rwanda bugejeje he imanza zicyemurwa binyuze mu bwumvikane ku kwemera icyaha?

Mu rwego rwo kurushaho kwimakaza imikoranire myiza mu migendekere y’imanza,Inzego z’Ubutabera mu Rwanda zagiye zivuga kenshi ko hakomeje inzira zose zishoboka mu kurushaho gutanga Ubutabera bwuzuye. Izi nzego rero zagaragaje ko uburyo bwo gukemura ibibazo mu bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, burimo gutanga umusaruro kuko abashinjwaga ibyaha bafashije ubutabera kubona amakuru. Ni ubu buryo bwabanje […]

Colonel Kamanutsi wa Nyatura aravuga ko ari kugorwa n’urugamba rwabo na M23

Ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo riravuga ko riri kugorwa n’urugamba rwaryo na M23 muri teritwari ya Masisi, kuko ngo yo ifite intwaro zihagije. Ibi byatangajwe na Colonel Nkurikiyinka Kamanutsi Clement uwo we n’abarwanyi ayoboke muri Nyatura baganirizaga abatuye mu mujyi wa Kitshanga, ubwo M23 yahagenzuraga kuva tariki ya 7 Ukwakira yari imaze kuhava. Col. […]

Netanyahu yateguje Hamas ko igiye gukubitwa ahababaza

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yateguje umutwe wa Hamas ko Israel igiye gukoresha “ingufu karahabutaka” mu rwego rwo kuwutsinsura burundu. Netanyahu yabitangarije mu ijambo yaraye agejeje ku banya-Israel ryatambutse kuri Televiziyo y’iki gihugu. Kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Israel iri mu ntambara n’umutwe wa Hamas wo muri Palestine, nyuma yo kuyigabaho ibitero karahabutaka. […]

Urujijo ku ndaya y’umunyarwandakazi yasanzwe muri Hoteli y’i Kabale yapfuye

Umunyarwandakazi wakoreraga umwuga w’uburaya muri Uganda, ku wa Mbere yasanzwe muri Hoteli yo mu mujyi wa Kabale yapfuye. Amakuru y’urupfu rwa Nyirabizimana Claudine w’imyaka 34 y’amavuko, yemejwe na Elly Maate usanzwe ari umuvugizi wa Polisi ya Uganda muri Kigezi. Yabwiye abanyamakuru ko “ku wa 9 Ukwakira ahagana saa mbili z’ijoro, muri New California Bar and […]

Pasiteri akurikiranyweho kwica umugore washakishaga umwana we waburiye mu rusengero rwe

Umupasitori wa Bungoma muri Kenya yatawe muri yombi ari kumwe n’abandi bayoboke benshi b’itorero rye bakekwaho kwica umugore wari wagiye mu rusengero gushaka umwana we wabuze. Uyu mukozi w’Imana yafashwe ari kumwe n’umuzamu ndetse n’aba babiri basenganaga, bikavugwa ko baciye igico uwo mugore bakamwivugana. Imiryango itari iya Leta muri Kenya, ivuga ko umuryango w’uwahohotewe usaba […]

U Rwanda rwagaragaje ko ruhangayikishijwe n’ibikorwa bya Wazalendo, FDLR ku basivili

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ihangayikishijwe n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR ku basivili b’Abanyekongo, cyane cyane Abatutsi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda. Ibi ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Rwakazina Marie Chantal, wabigaragarije komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, i Geneva kuri uyu wa 9 Ukwakira 2023. Yagize ati: “Imvugo z’urwango no gukangurira gukora […]