RURA yagize icyo ivuga ku biciro bihanitse by’ingendo byayitiriwe

Sangiza iyi nkuru

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwanyomoje amakuru yavugaga ko rwaba rwazamuye ibiciro by’ingendo.

Kuva ku wa Mbere ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amakuru avuga ko RURA yaba yazamuye ibiciro by’ingendo mu modoka. Ni ibiciro bigaragara mu itangazo ryari ryitiriwe uru rwego.

RURA ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yise “ibihuha” [fake news] amakuru y’uko yaba yurije ibiciro by’ingendo.

Yunzemo iti: “RURA iramenyesha Abaturarwanda bose kudaha agaciro ibiciro by’ingendo biri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. RURA iramutse ihinduye ibiciro by’ingendo yabibamenyesha.”

Iby’ibiciro bishya by’ingendo cyakora byavuzwe mu gihe hashize iminsi mike RURA izamuye ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byitezweho gutumbagiza ibiciro by’ibindi bicuruzwa.

Mu biciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli byashyizweho Ku wa 3 Ukwakira, litiro ya lisansi yageze kuri Frw 1,822 ivuye kuri Frw 1639; ibisobanura ko yiyongereyeho Frw 183.

Litiro ya mazutu yo yashyizwe kuri Frw 1,662 ivuye kuri 1492; ibisobanura ko yo yiyongereyeho Frw 170 kuri litiro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *