Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika basuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura kuri uyu wa Mbere, itariki 9 Ukwakira, aho bahuye na Minisitiri w’ingabo, Juvenal Marizamunda n’umuyobozi muri RDF ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu bya gisirikare, Brig. Gen. Patrick Karuretwa.
Inama yabereye ku cyicaro gikuru cya RDF yaganiriwemo iby’ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda , urugendo rw’impinduka muri RDF, n’umutekano w’akarere.

Kuri uyu wa Mbere, aba babanje kwakirwa na Perezida Paul Kagame, wahuye na Senateri Mike Rounds na Depite Ron Estes. Nk’uko ibiro bya Perezida bibitangaza ngo bagiranye ikiganiro ku mibanire y’ibihugu byombi, ndetse n’ibibazo byo mu karere ndetse no ku Isi muri rusange.

Aba bagize inteko ishinga amategeko ya Amerika basuye icyicaro cya RDF mu gihe iki gihugu giherutse gutangaza kugabanya ubufasha giha RDF guhera itariki ya 1 Ukwakira 2023 kandi kuva uwo munsi kugurira intwaro i Washington D.C bizahagarara.

Ni nyuma y’aho Leta ya USA yari imaze gushyira u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu 19 irushinja gukoresha abana mu gisirikare ruzwi nka CSPA.


