Mu myidagaduro yo mu Rwanda , nta kindi gikomeje kuvugwa usibye ibyagiye biba mu gitaramo The Ben aherutse gukorera i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.
Mu byagiye bivugwa harimo abagiye bakubita abandi, aha twavuga nka Alex Muyoboke bivugwa ko yakubise umushabitsi wacuruzaga amatike mu buryo butemewe, ariko ikindi nyamukuru cyagarutsweho cyane, ni Telefoni y’umuhanzi The Ben yibwe.
Mu bashyizwe mu majwi harimo uwo mushabitsi Muyoboke yakubise uzwi nka X-Dealer wanatawe muri yombi kugeza ubu, ariko kandi habuze gato ngo na mugenzi we Bahati wahoze muri Just Family bimukoreho.
Impamvu ishingirwaho, ngo ni uko Bahati ava i Burundi yahaye Lift uyu X-Dealer nk’inshuti ye bagera mu Rwanda umwe agaca inzira ze n’undi ize, ariko aza gutungurwa n’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko mu iperereza rwakoze rwasanze Telefoni yibwe yarakirijwe mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge aho uyu Mushabitsi atuye.
Uyu Bahati rero ngo yatewe impungenge n’uko abantu batangiye kuvuga ko ibyo |X-Dealer ashinjwa yaba nawe yarabigizemo uruhare nk’umuntu wazanye nawe bityo bigacyekwa ko ari umupango bagiranye.Avuga ko icyakora uyu musore ubwo yinjiraga mu modoka amuhaye Lift ,yari afite agakapu gato ariko ntazi icyari kirimo.
Yavuze ko bucyeye bwaho yavuganye na Dealer amubaza kubiri kuvugwa ko Telefoni yibwe, amubwira ko The ben arimo gutwika ko nta muntu wayibye baherukana ubwo.
Gusa abazi X-Dealer bavuga ko batari basanzwe bamuziho kugira akaboko karekare, icyakora akaba asanzwe azwi mu bushabitsi nk’umunyamugi.Gusa kugeza ubu ntabwo amakuru ye aheruka gutangazwa kuko dosiye ye ikiri mu iperereza.


