Mu minsi ishize mu duce tumwe na tumwe tw’u Rwanda batunguwe n’itumbagira ry’ibiciro by’ibirayi byagaragaye hirya no hino ku masoko bituma abantu batandukanye bavuga ko batakibyikoza bitewe n’ubushobozi bucye.
By’umwihariko rero mu Karere ka Rubavu hari bamwe mu baturage bavuga ko batibuka igihe baherukira kurya ibirayi kandi ubundi ariwo wari umwihariko wabo mu bijyanye n’amafunguro ya buri munsi mu myaka yo hambere.
Aha rero ngo aba baturage iyo bateye imibare basanga badashobora kwigondera igiciro cyabyo bigatuma bagura ibindi biribwa birimo umuceri kawunga n’ibindi n’ubwo nabyo ngo bigura umugabo bigasiba undi.
Bamwe mu baganiriye na radiotv10 bavuga ko impamvu ibirayi batakibyigondera, ngo ni uko bisigaye bihingwa n’abakire kuko aribo kugeza ubu bigondera ifumbire kuko nayo isigaye ihenze mu gihe hambere n’umukene yayiguraga ku giciro gito. Ibi rero bigatuma aba bacyene basaba ubuvugizi.
Umwe ati “Ifumbire ikigura macye wasangaga n’umukene ahinze ibirayi ku rugo, ugasanga ifumbire ntimuhenze akagura n’ibilo 3 cyangwa 5, ariko ubu ifumbire yarahenze cyane ubu ibirayi biri guhingwa n’abakire gusa rwose mujye mutuvuganira.”
Basanga umuti wakemura umukeno w’ibirayi bafite, ari ifumbire yaboneka mu buryo bworoshye bityo abantu bongere bahinge ibirayi bigure nk’uko cyera byaguraga 300, 200 umuntu wese akumva ko yarya ibirayi.
Umunyamakuru wasuye isoko rya Gisenyi riherereye mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, yasanze ibiciro by’ibiribwa byose byarazamutse, by’umwihariko iby’ibirayi, byo byageze ku rundi rwego ku buryo ababasha kubirya muri iyi minsi ari mbarwa.
Ntabwo ari mu karere ka Rubavu gusa ibiciro by’ibirayi bihanitse gusa, kuko no mu mugi wa kigali usanga abashobora kubyigondera ari mbarwa kuko nk’umuntu utunze umuryango kugirango abone ibiwuhaza ni ingorabahizi.


