Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwaba buri gutekereza ku kwirukana umutoza mukuru w’iyi kipe Thiery Froger ukomeje kutabonera itsinzi muri iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda.
Ni nyuma y’uko iyi kipe yanganyije na Bugesera FC 1-1, iyi ikaba ari inshuro ya kabiri anganyije muri Shampiyona nyuma y’uko baherukaga no kunganya na Marine FC 2-2 mbere yo gutsinda Musanze 2 kuri 1.
Mu mukino wo kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023i, APR FC yari yabonye igitego hakiri kare ku munota wa 17 gitsinzwe na Ishimwe Christian yabuze amahirwe yo gushyiramo igitego cyo gushimangira iyo tsinzi birangira Tuyihimbaze Gilbert yishyuriye Bugesera FC ku munota wa 88.
Bamwe mu bari mu buyobozi bw’ikipe ya APR FC kuri Pele Stade nyuma yo kunganya na Bugesera FC bagaragaye bakoze akanama gato bikekwa ko ari ako kwiga kuri uyu mutoza ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa harebwa niba yakomeza guhabwa amahirwe cyangwa niba yasezererwa nk’uko biheruka kugendekera Yamen Zelafan watozaga Rayon Sports.
Abarimo Lt Col Richard Karasira uyobora APR FC na Uwayezu Franà§ois Régis umwungirije ni bamwe mu bagaragaye basa n’abatishimiye umusaruro wa Thiery Froger.
Kugeza ubu APR FC ifite amanota 11 mu mikino 5 ya Shampiyona imaze gukina ikaba iri ku mwanya wa 2 aho irushwa na Musanze FC ya mbere amanota 2.
Umusaruro mubi wa Thiery Froger ufite amasezerano y’umwaka umwe muri APR FC yagezemo muri Kamena 2023 ugaragarira mu tsinzi nke nazo zidatanga icyizere yagiye agira kuva yagera muri iyi kipe hakaniyongeraho kuba yaratsinzwe ibitego 3 ku busa na Rayon Sport, mukeba wa APR FC w’ibihe byose.
Mu mikino itanu ya Shampiyona amaze gukina, Froger yatsinze 3 anganya 2. Yabashije kandi gukuramo ikipe ya Gaadiidka ku giteranyo cy’ibitego 3 kuri 1 mbere y’uko ahura na Pyramids yamwandagaje ku giteranyo cy’ibitego 6 kuri 1 mu mikino ya CAF Champions League.
Froger yatangiye kunengwa n’abakunzi ba APR FC kuva yatsindwa na Rayon Sport 3 ku busa muri Super Cup, abo bamunenga kutamenya gupanga neza ikipe ye ndetse no kutamenya gusimbuza bituma atsindwa akenshi mu minota ya nyuma.



One Response
Thiery Froger wa APR FC yaba agiye gukurikizwa Yamen wa Rayon Sports
Uwomutozanbmwrkn