Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yateguje umutwe wa Hamas ko Israel igiye gukoresha “ingufu karahabutaka” mu rwego rwo kuwutsinsura burundu.
Netanyahu yabitangarije mu ijambo yaraye agejeje ku banya-Israel ryatambutse kuri Televiziyo y’iki gihugu.
Kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Israel iri mu ntambara n’umutwe wa Hamas wo muri Palestine, nyuma yo kuyigabaho ibitero karahabutaka.
Kuri ubu abanya-Israel babarirwa muri 900 bamaze kugwa muri iriya ntambara, barimo 260 bishwe na Hamas ubwo bari mu iserukiramuco ry’umuziki.
Palestine ku rundi ruhande na yo imaze gutakaza abaturage babarirwa muri 690, kuva Israel itangiye kuyigabaho ibitero byo kwihimura.
Netanyahu mu ijambo rye yavuze ko “Hamas yasabye intambara, izayibona.”
Yavuze ko kuba Igisirikare cya Israel kimaze iminsi itatu kigaba ibitero mu ntara ya Gaza ari intangiriro, ashimangira ko ibyo Israel iteganya gukora mu minsi iri imbere “bizashegesha ibisekuruza bizaza.”
Netanyahu kandi yagereranyije Hamas n’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kiislamu (ISIS), ashimangira ko uko uyu mutwe watsinzwe ari na ko na Hamas izahanagurwa ku ikarita y’Isi.
Kugeza ubu hari abanya-Israel babarirwa muri za mirongo bashimuswe na Hamas, ndetse ubuyobozi bw’uyu mutwe bwatanze umuburo w’uko bushobora kubica.
Netanyahu yavuze ko Israel izakora buri kimwe ku bw’aba bantu cyo kimwe no ku bw’ababuriwe irengero.
Yavuze ko kandi ko iminsi iri imbere ari iminsi igoye ku gihugu cye, gusa ashimangira ko nk’abanya-Israel bafite intego yo gutsinda.


