Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi ofisiye w’urwego rushinzwe igorora, RCS, uvugwaho gukubita umukarani wari utwaye ibinyobwa ku ngorofani y’icyuma.
Aya makuru yatanzwe n’uwitwa Brune Kirezi mu ijoro ryo kuri uyu wa 9 Ukwakira 2023, agira ati: “Uyu mugabo utwara imodoka ya GR yafashe umunota w’umunsi we, aza gukubita undi wari utwaye crates za Coca Cola, kubera ko ‘yari mu nzira ye’, kandi umuvundo w’ibinyabiziga wari mubi muri iyi muhanda. Ibi se ubundi biremewe? Urushyi rwose ni urw’iki?”
Mu masaa moya y’igitondo cy’uyu wa 10 Ukwakira, RCS yijeje Kirezi ko igiye gukurikirana iki kibazo. Iti: “Turagushimira kuduha aya makuru. Tugiye kubikurikirana, tumenye ukuri. Kandi ibi ntibyemewe na gato KO umunyamwuga nka ofisiye wa RCS yitwara atya.”
RIB kuri uyu mugoroba itangaje ko mu gihe igikora iperereza ku byabaye, yabaye itaye muri yombi uyu ofisiye. Iti: “Ofisiye wa RCS wagaragaye muri aya mashusho yatawe muri yombi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ibyabaye, hatangazwe ibindi bikurikiraho.”
Ntabwo RIB yatangaje sitasiyo yayo uyu ofisiye afungiwemo.


