Mu marangamutima menshi, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yasezeye ku mugabo we wagiye ku rugamba gufasha igisirikare cy’igihugu cye mu ntambara gihaganyemo n’ibyihebe bya HAMAS.
Israel iri mu ntambara kuva ku wa 07 Ukwakira 2023, ni intambara yatangiye nyuma y’uko mu gitondo cy’uwo munsi ibyihebe bya HAMAS byagabye igitero simusiga binyuze mu mazi, ku butaka no mu kirere. Ibisasu bya Rocket 5000 ni byo HAMAS ubwayo yavuze ko yateye mu bice bitandukanye bya Israel kuri uwo munsi.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Ambasaderi wa Irael mu Rwanda, Einat Weiss yashyizeho ifoto ye ari guhobera umuntu w’umugabo ayiherekeresha amagambo yuzuye mo amarangamutima no gukunda igihugu ndetse no gukomeza uwo muntu yemeza ko ari umugabo we.
Yagize ati “Mu marangamutima menshi cyane nsezeye ku mufasha wanjye ‘Aviad’ usubiye mu rugo kurwana no kurinda Israel hamwe n’abandi benegihugu bari ku rugamba, nkomeje gusengera umutekano we hamwe n’uw’abandi bagore n’abagabo b’intwari bakomeje kwitangira kurinda igihugu”
Israel iri mu rugamba ihanganyemo na HAMAS kuva mu mpera z’icyumweru gishize, amakuru aturuka muri icyo gihugu yemeza ko kuri ubu ibitero bikomeje ari iby’ibisasu biremereye ingabo za Israel (IDF) zikomeje kurasa ku nyubako zo mu gace ka GAZA Strip ahakekwa ko hari ibirindiro bya HAMAS hose.
Amafoto agaragaza inyubako zo muri GAZA zihirikwa n’ibisasu akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Ni mu gihe ariko HAMAS nayo yatangaje ko izajya yica umuntu umwe mu mfungwa z’Intambara za Israel buri uko hagize inyubako yo muri GAZA iraswaho.
Ibihugu bitandukanye byo ku isi bikomeje koherereza Israel ubutumwa buyereka ko byifatanyije nayo muri ibi bihe by’intambara irimo, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza, n’Ubufaransa byo byanatangaje ko byiteguye gufasha Israel mu kwirwanaho.
Kugeza ubu imibare ituruka muri ibyo bihugu igaragaza ko kugeza ubu abantu barenga 1000 bamaze kugwa muri iyi ntambara abandi barenga 3400 bagakomereka ruhande rwa Israel, ni mu gihe muri Palestine ho habarurwa abapyuye 765 n’ abakomeretse barenga 4000 naho abarenga ibihumbi 137 bo bakuwe mu byabo n’ibitero by’abanya-Israel.


