Ubutabera bw’u Rwanda bugejeje he imanza zicyemurwa binyuze mu bwumvikane ku kwemera icyaha?

Sangiza iyi nkuru

Mu rwego rwo kurushaho kwimakaza imikoranire myiza mu migendekere y’imanza,Inzego z’Ubutabera mu Rwanda zagiye zivuga kenshi ko hakomeje inzira zose zishoboka mu kurushaho gutanga Ubutabera bwuzuye.

Izi nzego rero zagaragaje ko uburyo bwo gukemura ibibazo mu bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, burimo gutanga umusaruro kuko abashinjwaga ibyaha bafashije ubutabera kubona amakuru.

Ni ubu buryo bwabanje gutangirira mu ifasi z’inkiko zisumbuye eshanu mu mwaka wa 2022, ariko hashize umwaka bugeze mu nkiko zose zo mu gihugu.Ibi bigaragazwa n’Urukiko rw’Ikirenga aho ruvuga ko nibura mu mwaka umwe ubwo buryo bukoreshejwe hamaze gukemurwa imanza zisaga 2000 biciye bw’umvikane hagati y’impande zombi.

Byagarutsweho na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Faustin Nteziryayo aho avuga ko umubare nyirizina w’izo manza ari 2340 kandi ko n’izindi zirimbanyije.

Ati “Nk’uko ubu buryo bw’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha bwakwirakwizwaga ahantu henshi, niko ubuhuza mu bibazo by’imbonezamubano bwarushagaho kububera inyunganizi, maze ibyo byombi bikazamura ireme ry’ubutabera bw’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati” Ibyo bikagendana na politike y’Ubutabera leta yemeje umwaka ushize nk’uko mwese mu byibuka harimo ibice bibiri by’ingenzi kimwe cyerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha ndetse na politike yo gukemura ibibazo bitabaye ngombwa ko hitabazwa inkiko.”

Kugeza ubu icyumweru kigiye gushira inzego z’ubutabera n’abafanyabikorwa ba leta muri uru rwego, batangiye ibiganiro barebera hamwe ibyakozwe n’ibikwiye kunozwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’uburyo bwo gukemura ibibazo mu bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha.

Iyi gahunda icyo yitezweho harimo kugabanya ubucucike mu magereza atandukanye no guhuza abakoze icyaha n’abagikorewe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *