Umwana wo mu kagari ka Kabona, umurenge wa Kinazi mu karere ka Huye witwa Ishimwe Innocent, aratakamba nyuma y’aho ashyiriweho icyo yita ‘amananiza’ yo kutajya mu ishuri rya FC Bayern Munich mu Rwanda kandi yaratsinze irushanwa rimwinjizamo.
Iri rushanwa ryabereye mu karere ka Bugesera muri Nzeri 2023, ryateguwe ku bufatanye bwa FC Bayern n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA. Abana 43 barimo Ishimwe wari uhagarariye ‘academy’ ya Sunday FC iyoborwa n’uwitwa Mbungira Sylvain baratoranyijwe.
Umubyeyi w’uyu mwana, Izabitegeka Innocent, mu kiganiro yagiriye kuri Fine FM kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023, yagize ati: “Mfite ikibazo cy’umwana wanjye watsindiye amarushanwa mu mupira, abayobozi bashinzwe iby’imipira bantuma ibyangombwa byose bibaho, ndabishaka, ndabibahereza, bampa na nimero nzajya mbishyiraho, none nategereje igisubizo ndakibura kandi amashuri yatangiye kera, kandi umwana uwo mwanya yarawutsindiye. Nkaba rero nasabaga ngo mundenganure, umwana wanjye ajye mu mwanya yatsindiye.”
Ishimwe wari kumwe n’umubyeyi we muri iki kiganiro, yatangaje ko nyuma yo gutoranywa muri aba bana, ari ku mwanya wa 5, ubuyobozi bwa FERWAFA bwandikiye ababyeyi be, bubasaba gushaka ibyangombwa. Kimwe nk’umubyeyi we, yasobanuye ati: “Umukuru wa FERWAFA yahamagaye mu rugo, ababwira ko nitwaye neza, abandikira yo kuvuga ko ‘Umwana wanyu ntabwo ari mu irangamimerere, mwihutire kumwandikisha, mugaragaze icyemezo cy’amavuko’.”
Yakomeje agaragaza ko FERWAFA itashatse kumufasha. Ati: “Barabishaka, dore ngiki icyemezo cy’amavuko, turacyohereza, baravuga bati ‘Ntabwo tunyuzwe, nimuhige n’ifishi y’ubuzima bw’umwana’, na yo ngiyi, narayibahaye. Noneho baravuga bati ‘Nimushake na certificat y’aho umwana yavukiye’, na yo dore ngiyi. Tuza kubona nyine ko ari ukutugora, badashaka kudufasha. Ngiyi mutation y’ishuri, bulletin na yo barayidusabye.”
Abana batoranyijwe bagombaga kuba bafite imyaka 12 na 13 y’amavuko. Izabitegeka yatangaje ko nyuma yo gutanga ibyangombwa byose Ishimwe yasabwaga, ubuyobozi bwa FERWAFA bwamumenyesheje ko afite imyaka 10, nyamara ku byangombwa afite byose bigaragara ko yavutse muri Mutarama 2010.
Izabitegeka yagize ati: “Njyewe rero narabahamagaraga ntibafate telefone, banayifata ngo bazansubiza, bigeze ejo bundi ubwo nabonaga iki cyangombwa, barambwira ngo ‘Umwana wawe afite imyaka 10, ntaruzuza 13’. Ese ko mwampaye message ivuga ko atanditse, iyo 10 mwayikuye hehe atari yanditse mu irangamimerere? Afite imyaka 13. Naramwandikishije. Nsanga ari ibintu bashatse kwitekinikira mu bwenge bwanjye nk’umusaza, ni cyo cyatumye mfata umwana wanjye ndamuzana.”
Uyu mubyeyi abajijwe niba yaragiye kuri FERWAFA, yasubije ati: “Njyewe ejo nagiye kuri ‘SERWAFA’, nsanga uriya mugabo uyobora abantu, ndamubwira nti ‘Ese mwampa karibu ko nshaka abayobozi ba hano? Ndashaka Hamimu, njya muhamagara kuri telefone simubone’. Noneho uwo mugabo yaramumpamagariye, aramuvugisha, natangiye kumuvugisha arambwira ngo ‘Yewe reba abandi aho ngaho bagufashe, simpari’. Mpamagara Habibu, numva telefone yayikuyeho, ntiyamfata.”
Umuvugizi wa FERWAFA, Karangwa Jules, yabajijwe niba yaramenye ikibazo cya Ishimwe, asubiza ko “Iyo case turayizi, reka ne kuvuga ko umwana byarangiye adafashwe ahubwo byarangiye mu byangombwa yasabwaga hamwe n’abandi bana bose hari ibitari byuzuye, umubyeyi asabwa kubyuzuza. Umwana we afite impano, yari yatoranyijwe mu bandi. Ku makuru twabashije kubona ni uko yari afite imyirondoro itandukanye yagaragaje mu gihe cyo gukora selection, nyuma yo gukora selection. Kuri uwo mwana nabonye aho ibyangombwa byo muri NESA bigaragaza ko yavutse muri 2013, n’amazina y’ababyeyi ariho atandukanye n’ari ku bindi byangombwa byagaragajwe. Harimo amakuru adahuye mu byangombwa byagaragajwe.”
Karangwa yasobanuye ko muri 43 bari baratoranyijwe, hari abagera kuri 20 bagaragayeho ibibazo bitandukanye byatumye basabwa ibyangombwa nk’ibyasabwe Ishimwe. Ku kibazo cy’uko yakiriwe nabi kuri FERWAFA, yasubije ko cyaba ari ikibazo, kuko iri shyirahamwe rifite inshingano yo kwakira neza abarigana. Naho kuri ibi byangombwa byerekana ko uyu mwana yavutse muri Mutarama 2010, yasubije ko umwimerere wabyo ukwiye gusuzumwa n’inzego zibifitiye ububasha.
Nyuma y’ibisobanuro bya Karangwa, Ishimwe n’umubyeyi we basubiye ku biro bya FERWAFA kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023. Ni mu gihe hashize icyumweru abana batoranyijwe batangiye amasomo mu ishuri rya FC Bayern.



4 Responses
Umwana wari waratoranyijwe mu baziga mu ishuri rya Bayern Munich aratakamba
Mwiriwe
Ferwafa yari kwiye guhereza uwo mwana amahorwe imana yari muhaye
Kdi nkibaza iyo myanya yasigaye 20
Yabonye abandi bayijyamo
Nibareke gukoresha icyene wabo
Mbona na reta yari kwiye kubyinjiramo.
Harimo icyenewabo na rushwa
N.B
Indanga mimerere igaragaza byose kuki basieagiza abo babyeyi
Ababishinzwe nibabikurikirane harimo akarengane Kabo bana.
Umwana wari waratoranyijwe mu baziga mu ishuri rya Bayern Munich aratakamba
Amanyanga ariho ariko azarangira ryari?
Umwana wari waratoranyijwe mu baziga mu ishuri rya Bayern Munich aratakamba
Uwo mwana afute impano
Ababishinzwe niba byinjiremo
Harimo kujuragiza uwo mwana kdi yaratsinze
Birababaje gutsinda umwanya wawe bakawuha undi utarawukoreye
NB ikigaragara harimo
Icyenewabo
Ruswa
Ntibyaribikwiye ko uwo mwana asiragizwa ako kageni
Umwana wari waratoranyijwe mu baziga mu ishuri rya Bayern Munich aratakamba
kugeza ubu Ferwafa ntirabona umuntu uyiyobora neza nkuko bikwiye Ruswa niyo iza imbere yibindi byose niyo mpamvu football yacu kuzamuka bizagorana abafite impano yo gukina ntamahirwe babona hijyiramo icyene wabo ugasanga abazi umupira bose barasigaye.