Abantu barindwi cyangwa imiryango y’abahohotewe barokotse igitero cyamennye amaraso cy’abajihadiste muri Palma muri Werurwe 2021 batanze ikirego kirega “ubwicanyi budaturutse ku bushake no kudafasha umuntu uri mu kaga” ikigo cya TotalEnergies, icyo gihe cyari kiyoboye umushinga wa gaz muri ako karere. Iki kigo mpuzamahanga gihakana ibyo kiregwa.
Abatanze ikirego bafite ubwenegihugu bwa Afurika y’Epfo n’u Bwongereza. Batatu muri bo ni abarokotse igitero cyo muri Palma, abandi bane ni abagenerwabikorwa b’abantu babiri bakiciwemo. Bose bemeza ko Total yirengagije kandi ko itatanze ubufasha bukenewe ku bakozi bayo.
Maà ®tre Henri Thulliez wunganira abarega abisobanura agira ati: “Batekereza ko Total yashoboraga gukora byinshi mu kubafasha, cyane cyane mu gushyiraho gahunda y’umutekano harimo n’ingamba zo kwimura abakozi ba yo.” Banenga kandi Total kuba itarahaye lisansi ikigo cy’umutekano cyigenga cyari gishinzwe gutabara abantu bahungiye muri hotel yibasiwe n’inyeshyamba.  »
Nta mibare y’abaguye muri iki gitero yigeze yemezwa, ariko iperereza ryakozwe n’umunyamakuru Alex Perry ryerekanye ko abasivili barenga 1.400 bishwe cyangwa baburiwe irengero – barimo abakozi 55 bakoranaga na total nka ba ‘sous-traitants’ nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
Umunyamategeko ati: “Iki kirego kigomba kuba igitangaza ku bantu bizeye amasezerano ya Patrick Pouyanné, wavuze ko ashaka kubaka uruganda rutunganya peteroli na gaze. None igitero kinini cyabayeho, kandi isosiyete yashoboraga gukumira ibi, yashoboraga kugira uruhare mu bikorwa byo gutabara, ntacyo yakoze rwose.  »
Mu gisubizo cyatangajwe ku rubuga rwayo, TotalEnergies ivuga ko “abakozi bose [kuri site yayo ya Afungi], abakozi bose baba abari bafite amasezerano n’abanyabiraka bahakuwe ndetse n’abasivili”, ni ukuvuga abantu 2500. Kuri iyi sosiyete , “umutekano w’iyo site wari ushingiye ku bashinzwe umutekano muri Mozambike.  »
Abantu babarirwa mu magana bishwe bunyamaswa mu gitero cyagabwe ku mujyi wa Palma, cyaje kwigambwa n’umutwe wa Leta ya Kisilamu.


