Dr Niyitegeka wigeze gushaka kuyobora u Rwanda akaba afunze yongeye kugaruka mu rukiko

Sangiza iyi nkuru

Mu 2008, urukiko Gacaca rwakatiye Dr Niyitegeka Theoneste, wigeze gushaka guhatanira kuyobora u Rwanda mu 2003 ariko ntiyemererwe, igifungo cy’imyaka 15, none uyu yitabaje urukiko avuga ko itegeko ryakurikijwe akatirwa ritabaho.

Dr Niyitegeka yaje gutabwa muri yombi nyuma y’imyaka mu 2008 bisabwe n’urukiko gacaca mu majyepfo y’u Rwanda, muri Gashyantare inyangamugayo zarwo zisanga ahamwa no kugira uruhare muri jenoside.

Kuva icyo gihe, Dr Niyitegeka yazengurutse mu nkiko zisanzwe ashaka uko yavuguruza icyemezo cy’urukiko gacaca, aho kuri uyu wa Gatatu ushize ubwo hatangiraga kumvwa ikibazo cye yabwiye urukiko ko ingingo yagendeweho acirwa igihano n’urukiko gacaca ntaho yanditse mu mategeko ya Gacaca.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu mugabo wari witwaje inyandiko nyinshi z’ubucamanza n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, nk’uko KTPress dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, aherekejwe n’umwunganizi we mu mategeko, yeretse umucamanza ipaji y’amategeko agenga inkiko gacaca aho abacamanza bakuye umwanzuro wabo, basanga adahuye n’ayagendeweho mu kumukatira.

Aho kugaragara ingingo zigaragaza icyaha n’ibihano, ingingo zakoreshejwe zisobanura imiterere y’umucamanza n’ukuntu uru rwego rwubatse.

Urukiko rw’Akarere ka Muhanga rwo ntirusobanura niba Dr Niyitegeka ahamwa n’icyaha cya jenoside, cyangwa ibyagendeweho akatirwa imyaka 15 y’igifungo bikurikije amategeko. Abakurikiranira hafi ibintu bakaba bavuga ko Dr Niyitegeka ashobora guhita ahanagurwaho ibyaha.

Ubushinjacyaha bwo ku ruhande rwabwo bwabwiye Urukiko rwa Nyamabuye ko rudafite ububasha bwo gukurikirana iki kibazo cyihariye kuko ngo ushinjwa yakagombye kuba yaritabaje Urukiko rw’ikirenga.

Umucamanza akaba yaremeje ko kuwa 13 Kamena ari bwo azatanga umwanzuro ku busabe bwa Dr Niyitegeka.
 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *