Oprah Winfrey, Beyoncé, Taylor Swift, bamwe mu bagore bafite agatubutse muri Amerika

Sangiza iyi nkuru

Bajya bavuga ko amafaranga ntiyagura ibyishimo, ariko niyo uyafite ntubigaragaze ntiwabura no kwiyumvamo akanyamuneza mu mutima. Ni muri urwo rwego usanga abantu benshi bagerageza gukora cyane ngo batere imbere ndetse bakarara n’amajoro cyangwa bagakora nabi ngo babigereho bityo umuntu akaba yavuga ko aho ifaranga riri ryivugira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba ni bamwe mu bagore bo muri Amerika kugeza ubu bagugwaho kuba barabashije kwiteza imbere babinyujije mu mpano zabo zitandukanye ariko zisanzwe zirimo umuziki ndetse n’imideri.
Ku rutonde rwashyizwe ahagaragara na The business magazine rw’abagore 60 babashije kwiteza imbere hagaragaraho n’aba bagore uko ari 3 barimo Oprah Winfrey, Beyoncé ndetse na Taylor Swift.
Ku mwanya wa mbere w’urwo rutonde wazaho umugore witwa Marian Ilitch, nyiri uruganda rukora ibijyanye nibiribwa ruzwi nka Caesars Pizza rwabaye ubukombe muri uriya mugabane no hanze yaw o, mu mwaka ushize akaba yari afite miliyari 3 z’Idolari nyuma y’urupfu rw’umugabo we mu kwa kabiri k’uyu mwaka zikaba zari zimaze kugera kuri 5.
Uyu mugore kandi ni nyir’inyubako nini ziri muri Amerika zirimo izwi nka Detroit Red Wings ndetse na MotorCity Casino Hotel.
Oprah Winfrey wamenyekanye cyane ku mateleviziyo atandukanye, na we avugwaho kuba afite miliyari 2,9 z’Idolari, uretse kuba umunyamideli akaba anifitiye sitasiyo ya mazutu yitwa Judy Love of Love’s.
Umunyamuziki Taylor Swift kuri ubu w’imyaka 27 na we aza ku mwanya wa 55 kuri uru rutonde na miliyoni 280 z’Idolari, akaba ari na we urimo muto mu myaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuhanzikazi Beyoncé, na we aza kuri uru rutonde na Miliyari 1.6 z’idolari afatanyije n’umugabo we Jay Z akaba ari no ku mwanya wa 46 kuri uru rutonde akaba anafite anabarirwaho indi mitungo yihariye ingana na Miliyoni 350 z’Amadolari.
Madonna na we aza ku mwanya wa 32 kuri uru rutonde, mu mwaka ushize wa 2016 akaba yari afite umutungo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *