Burundi: Umunyarwanda mu batawe muri yombi bakekwaho gutera grenade yahitanye batatu

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cy’u Burundi cyatangaje ko cyataye muri yombi Umunyarwanda mu rwego rw’iperereza nyuma y’aho kuri uyu wa gatatu ushize umuntu utarahise amenyekana atereye grenade mu gace ka Gikoto ko muri Zone ya Musaga ho muri Komini Mukaza igahitana abantu batatu igakomeretsa abandi.

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye avuga ko ibi byabaye kuwa 17 Gicurasi ahagana saa mbiri, ubwo uwiswe umuterabwoba umwe utaramenyekanye yateye grenade imwe mu rugo igahitana abantu batatu igakomeretsa abandi batatu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nyuma y’icyo gikorwa, abantu bane bahise batabwa muri yombi, kongeraho ngo n’Umunyarwanda wafashwe kuri uyu wa Kane, itariki 18 Gicurasi kubw’impamvu z’iperereza nk’uko igipolisi gikomeza kivuga. Usibye uyu munyarwanda, abandi bantu 30 nabo batawe muri yombi kuri uyu wa kane mu rwego rw’iperereza.

Urubuga burundi-agnews.org dukesha iyi nkuru ruvuga ko igipolisi gitegereje ibizava mu iperereza ririmo gukorwa ngo hamenyekane icyo wagabye iki gitero yari agambiriye, mu gihe abayobozi b’u Burundi banenze bimwe mu binyamakuru by’amahanga ngo byahise byihutira gutangaza ko iki gitero cyagabwe n’Imbonerakure ndetse bongera gutunga urutoki ibihugu by’u Bufaransa n’u Bubiligi.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *