Perezida Kagame arasobanura umuntu w’Ikigwari uwo ari we

Sangiza iyi nkuru

Imbere y’imbaga y’urubyiruko rw’u Rwanda, umukuru w’igihugu, Paul Kagame arasobanura ijambo “Ikigwari”, ararusaba kutaba cyangwa kuzaba cyo.

Ubwo umukuru w’igihugu yitabiraga umuhango wo gusoza itorero “Indangamirwa” ikiciro cya 9, ku wa kabiri tariki 19 Nyakanga 2016, cy’abanyeshuli basozaga ingando bari bamazemo ibyumweru 2, nibwo Perezida yabasabye kutarangwa n’ubugwari.

Perezida Kagame agira ati: “Ikigwari iyo cyumvise tabara, arabanza umutima ugasimbuka, akagira ubwoba, igikurikiraho bakongera bati; ariko gira vuba tabara, ikigwari kigatangira gutekereza igituma kitari butabare”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Perezida Kagame arakomeza avuga ko Ikigwari gihorana impamvu zitajya zishira, gishaka icyatuma gisigara inyuma mu batabaye, kigahimba indwara n’ibindi kigamije gusigara inyuma.

Ati: “Ashaka impamvu, agatangira kuvuga ko umutwe we umurya, ntabwo ndi bushobore, wakomeza ati ariko no mu nda harimo kundya, ntabwo hameze neza cyangwa se ati, ntabwo naraye nsinziriye none mwe murambwira kujya he! Nicyo kigwari, kuba ikigwari nicyo bivuze”.

Ubundi impamvu ntabwo ari umuntu uyishakira, umukuru w’igihugu avuga ko Ikigwari kidatana no kugaragaza impamvu kihimbiye kigamije gusigara inyuma, ati” si wowe ushakisha impamvu, impamvu iyo ihari irigaragaza ntabwo uyishakisha”.

Umwana apfa mu iterura

Uretse no kuba umuntu yaba ikigwari byaravuye mu burere yahawe n’ababyeyi cyangwa abandi bamureze akiri muto, Umukuru w’igihugu arabwira urubyiruko ko ubutwari cyangwa ubugwari biva mu buryo umuntu yarezwemo akiri muto.

Ati: “Ibijya gupfa bipfa kare, ibigiye gupfa bihereye kuri njye [perezida Kagame] uko ngana uku, buriya biba byaratangiye kera, ntabwo ari imico igiye kwica ibintu mba nize ngana ntya, buriya Umunyarwanda aravuga ngo mujye mureba abana bakiri bato, uko bakura, mubarera, uko bifata, ibyo bazakora bakuze ni aho bizahera biba byiza cyangwa biba bibi”.

Perezida Kagame asanga uburere bugomba kuza imbere y’ubumenyi, ko umwana wahawe uburere buke n’ubumenyi bushobora kumupfira ubusa.

Ati: “ushobora kugira uburere buke, ubumenyi bukagupfira ubusa, ukabura kuba umuntu muzima bikabuza umuryango kuba muzima bikaba byabuza igihugu kuba kizima”.

Iyo utari intwari uba uri ikigwari

[CHENO] urwego rw’igihugu rushinzwe intwari z’igihugu, Imidari n’impeta by’Ishimwe, rurasobanura umuntu w’Intwari. Intwari ni umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugeraho kikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro , akabikora mu bupfura no mu bwitange buhebuje , kandi akirinda ubugwari mu migirire ye , ntagamburuzwe n’amananiza.

Itorero Indangamirwa ikiciro cya cyenda, Perezida wa Repubulika yagejejeho ikiganiro anarisaba kuba intwari aho kuba Ibigwari, ni iry’abanyeshuli basozaga ingando bari bamazemo ibyumweru 2, bose hamwe bari 345, abahungu 170 abakobwa 175.

Abiga mu mahanga ni 177, naho abigaga mu Rwanda bitabiriye iri torero bangana n’168, bose ni abarangije amashuli yisumbuye ndetse harimo n’abateganyaga kujya muri kaminuza.
Kagame2

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *