Urukiko rwo muri Danemark rwafashe icyemezo cyo gufunga ukwezi umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa danemark ushinjwa n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe hagitegerejwe icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda aho ashinjwa kuba yarakoreye ibyaha. Uyu mugabo witwa Wenceslas Twagirayezu ariko we kuri uyu wa gatatu akaba yarabwiye urukiko ko atifuza koherezwa kuburanira mu Rwanda.
Twagirayezu w’imyaka 49 y’amavuko yageze muri Danemark mu 2001, abona ubwenegihugu bw’iki gihugu mu 2014. Ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’abantu basaga 1,000 biciwe ku kiliziya ndetse no muri kaminuza.
Kuri uyu wa Gatatu ushize, nk’uko tubikesha nzherald.co.nz, yageze mu rukiko nyuma y’aho yari yatawe muri yombi kuwa kabiri, itariki 16 Gicurasi 201, amenyeshwa ibyaha ashinjwa birimo kuba kuwa 07 Mata 1994 yarishe abantu muri Rubavu, maze abihakana asobanura ko kuri iyi tariki yari i Goma muri Congo.
Twagirayezu, ari kumwe n’umuburanira yabwiye urukiko ko nta ruhare yagize muri ayo mahano, ko ahubwo yibasiwe n’abababajwe n’uko yagiye gushinjura bamwe mu bahoze bafungiye Arusha muri Tanzaniya imbere y’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda (TPIR).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubushinjacyaha bwo ku ruhande rwabwo buvuga ko bufite abatangabuhamya bagera kuri 25, ngo bazatanga ibimenyetso byerekana ko ibyo bamushinja bifite ishingiro, mu gihe nawe avuga ko afite abandi bahamya ko atari aho ashinjwa gukorera ibyaha ku matariki ubushinjacyaha bwatanze.
Bivuze ko rero biramutse bigaragaye ko yari ku Gisenyi ku matariki we ubwe avuga ko yari Goma, byamugora kwiregura no gusobanura icyari cyatumye avuga ko atari ahari.
Ubwo yagezwaga imbere y’urukiko tariki ya 16 Gicurasi 2017, Twagirayezu yarezwe ibyaha birimo: kuba mu bagabye igitero ku ishuri ryisumbuye rya Saint fidèle ahahoze ari ku Gisenyi, ngo hakicwa abantu. Kuba yari mu bagabye igitero kishe abantu muri Kaminuza y’i Mudende ku Gisenyi. Kuba ngo yararangiye abasirikare ahari hihishe umuryango w’abatutsi bakicwa kandi ngo yajyanye n’abo basirikare. Aho hose ngo hishwe abantu bagera ku 1000. Hejuri y’ibi, abamushinja banongeraho ko ngo Twagirayezu yari umwe mu bayobozi ba CDR mu karere yari atuyemo. Ibi byose Twagirayezu abihakana yivuye inyuma.
Mu 2007, Danemark yashyizeho itegeko rivuga ko abazaregwa nyuma y’uwo mwaka ibyaha nk’icya jenoside, bazajya boherezwa kujya kuburanira aho byakorewe. Ni ko byagenze kuri Emmanuel Mbarushimana woherejwe mu Rwanda muri Nyakanga 2014. Na ho Sylvere Ahorugeze wari wararezwe kuva mu w’2006, yaburaniye muri icyo gihugu ndetse birangira atsinze aba umwere, ku buryo yanahawe indishyi z’akababaro zihwanye na miliyoni y’amakurone ya Danemark, ahwanye n’amayero ibihumbi hafi 135; ni ukuvuga impozamarira zihwanye n’amanyarwanda miliyoni hafi 135.
Nyuma ya 2007, Danemark yohereje intumwa mu Rwanda kureba niba igihugu kirangwa n’ubutabera. Icyo gihe ni na bwo hatangiye gahunda yo kureba niba bamwe mu bari bafungiye Arusha, batakoherezwa mu Rwanda.
Abanya-Danemark boherejwe kujya kureba ubucamanza bwo mu Rwanda bagarukanye imyanzuro yemeza ko ibintu bimeze neza mu gihugu, ko ndetse ubucamanza burimo ubutabera. Ibi byatumye igihugu cya Danemark gishimangira icyemezo cy’uko uzajya ashinjwa jenoside azajya yoherezwa mu Rwanda aho ashinjwa gukorera ibyaha.
Mu gihe Danemark yo yemera ko mu Rwanda hari ubutabera, abunganizi ba Twagirayezu bakaba bafite akazi ko kumuburanira berekana impamvu zigaragaza ko uregwa ashobora kurenganwa imbere y’inkiko zo mu Rwanda, cyangwa se ko ashobora gufungwa mu buryo bubangamiye uburenganzira bw’imfungwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


