Mu Bubiligi, urubanza rw’abahoze ari abayobozi b’u Rwanda ku byaha bya jenoside mu 1994 rwahagaze kubera ibibazo by’ubuzima bw’umwe mu baregwa. Kimwe no ku wundi muntu ukekwaho kuba yarakoze jenoside, FĂ©licien Kabuga, ibibazo byo mu mutwe bya Pierre Basabose w’imyaka 76, ngo bigoye inzira z’ubucamanza. Byongeye kugibwaho impaka mu rukiko rw’i Buruseli kuri uyu wa Kane.
Kuva mu 2021, impuguke zashyizweho n’umucamanza w’iperereza zerekana ko Pierre Basabose afite ibibazo byo mu mutwe kandi ko adashobora gushishoza. Ubwunganizi bwe rero busaba ko atakurikiranwa kubera ko adashobora kwitabira urubanza rwe.
Pierre Basabose yari yoherejwe mu rukiko, ariko ikibazo cyongeye kugaragara mu gihe atagaragaye mu rukiko ubwo urubanza rwe rwatangiraga kumvwa ku wa Mbere ushize. Ari mu bitaro “byibuze iminsi 15” kubera infection yo ku ruhu kandi imitekerereze ye ngo yarushijeho kwangirika.
Perezida yafashe icyemezo
Muri ibi bihe, urubanza rushobora gukomeza? “yego”, uyu ni umushinjacyaha asubiza, agaragaza amategeko atandukanye agenga imanza n’akamaro k’urubanza ku bahohotewe ndetse na sosiyete muri rusange. Umushinjacyaha ashimangira ko Pierre Basabose yari akimeze neza igihe yafatwaga, ku buryo yahisemo umwunganira.
Abarega basabye ko amadosiye y’abaregwa bombi yatandukanywa kugira ngo hakomeze urubanza ruriho ubu rwa SĂ©raphin Twahirwa gusa bityo hirindwe gushidikanya kuri uru rubanza nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
Kuri uyu wa Kane, ushize perezida w’urukiko yongeye gufata icyemezo cyo gukomeza urubanza hari uwunganira Pierre Basabose, Maà ®tre Jean Flamme, wemeye kumuhagararira adahari kandi asaba ko yagirwa umwere.



One Response
Buruseli: Ibya Pierre Basabose bishobora kuba nk’ibya Kabuga Felicien
Ibi bintu ibihugu byateye Imbere bikomeza kugira iturufu bihobyora uburenganzira bw’ abazize genocide
Banga gutanga ubutabera kubacu bazize genocide . njye kuruhande rumwe mbifata nko gupfobya genocide no gushinyagurira abanyarwanda muri Rusange barokotse