Akanama ka Loni kasabye u Rwanda na RDC kongera ibiganiro kubw’amahoro mu karere

Sangiza iyi nkuru

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, kasabye ituze no kongera ibiganiro hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda kubw’amahoro arambye mu karere kanashimangira akamaro ko gukemura ibibazo bya politiki muri iki gihe, ndetse gasaba guhagarika gutera inkunga imitwe ya M23 na FDLR.

Aka kanama kavuga ko gashyigikiye ingufu z’akarere mu gushakisha amahoro kandi gasaba imitwe yitwaje intwaro yose muri Congo kugira uruhare muri urwo rugendo nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’Umuryango w’Abibumbye ivuga.

Kuri uyu wa Mbere, itariki 16 Ukwakira 2023, Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kemeje itangazo rya perezida kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, gashimira ibikorwa by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Congo (MONUSCO) kandi byongera guhamagarira impande zose gukomeza gushyira ingufu mu bufatanye bwuzuye n’izi ngabo.

Aka kanama kagizwe n’abanyamuryango 15 kagaragaje ko kiteguye gufata umwanzuro, mu mpera z’uyu mwaka, kandi kabishyize imbere, ku hazaza ha MONUSCO no kuva muri Congo buhoro buhoro.

Ku kijyanye n’ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro, Akanama k’Umutekano ka Loni kasabye ko umutwe wa M23, aka kanama kavuga ko kafatiye ibihano, uhagarika ibikorwa byawo no gushyira mu bikorwa mu buryo bwihuse imihigo wiyemeje wo kuva mu turere twose wigaruriye no kujya muri cantonnement nk’uko byemeranijweho mu Nama ya Luanda.

Aka kanama kandi kamaganye inkunga y’uruhande rwo hanze urwo ari rwo rwose yo gushyigikira M23 ndetse ko n’urwo ruhande (rutavuzwe izina) rukava muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kimwe n’izindi nkunga ku mitwe yitwaje intwaro nka FDLR, gasaba ko izo nkunga zihagarara.

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano kashishikarije abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo gukomeza gutegura, bafatanyije na MONUSCO, amatora yo mu mahoro, aciye mu mucyo, adaheza kandi yizewe ategerejwe mu 2023, nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga n’amategeko agenga amatora.

Uhagarariye Repubulika ya Demokarasi ya Congo, avuga nyuma y’inama y’akanama ka Loni, yibukije ko Perezida FĂ©lix Tshisekedi aherutse kwerekana imbere y’Inteko rusange icyerekezo cy’igihugu cye ku bijyanye n’igenda rya MONUSCO, byongeye gushimangirwa na Christophe Lutundala, Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *