Mu gihe Sena y’u Rwanda iri muri gahunda yo gusobanurira banamenyekanisha mu mashuli makuru na za Kaminuza, amahame remezo akubiye mu ngingo ya 10 y’ itegeko nshinga rya Repubulika y’ u Rwanda, bamwe mu banyeshuli biga muri Kaminuza ya UNILAK, batangaje ko batari bazi gutandukanya abadepite n’abasenateri.
Visi perezida wa Sena, Jeanne d’ Arc Gakuba avuga ko ibi biri mu nshingano za Sena. yagize ati “Buriya mu itegeko nshinga rya repubulika y’ U Rwanda, imwe mu nshingano y’ ibanze ya sena, ni ukugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ aya mahame remezo ari mu ngingo ya 10.
Ikindi, urabona dufite ibyiciro bitandukanye, ababyeyi, abakuru n’ aba bana bakibyiruka. Ni ukuvuga ngo ejo hazaza h’ u Rwanda ni ahaba bana”.
Jeanne d’Arc akomeza avuga ko ari ngombwa kubategura mu myumvire n’ imyitwarire n’ imitekerereze ibereye u Rwanda, kandi bisaba ko bagomba kuba bazi ubuzima bw’ igihugu. Rero amahame remezo akaba aro ingenzi kuyamenya.
Bamwe mu banyeshuri b’iyi kaminuza ishami rya Rwamagana, bemeza ko kubasobanurira aya mahame, byabunguye ubumenyi ku mitegekere y’ igihugu cyabo, n’uruhare bafite mu kukirinda amacakubiri.
Maniraho Manasseh, uhagarariye abanyeshuri ba UNILAK/ Rwamagana, nk’uko radiyo Dix ibitangaza,yagize ati “Nagize ubumenyi ku gihugu cyanjye. Kuko nanjye ndi urubyiruko, ntawamenya nanjye nshobora kuzaba umusenateri, nkazajya nkora ibyo sena ikora. Ku giti cyanjye twamenye amategeko ashyirwaho muri sena, n’ uko sena ikora. Sena yacu twaje kumenya ko sena idaseswa, batubwira impamvu idaseswa”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwamikazi Chantal we aragira ati”Ikintu kiruta ibindi nungutse, sinari nzi gutandukanya abadepite n’ abasenateri. Ikindi twaje kumenya ko perezida ishyaka avamo minisitiri w’ intebe atari ryo aba aturukamo. Ni ibintu byamfanshije cyane, kandi byatumye mbasha kwagura ibitekerezo byanjye, mbasha kumenya ukuntu amategeko y’ u Rwanda ateye n’ uko akora. Twabonye y’ uko n’ ubwo imyaka cyangwa iterabere rigenda ryiyongera, barashimangira ku mategeko yo guhana abakoze jenoside”.
Jeanne d’Arc arasobanura ko ubusanzwe ingingo ya 10 y’ itegeko nshinga igizwe n’ amahame remezo 6. Arimo ihame ryo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside ; iryo kurandura burundu ivangura n’ amacakubiri, hashyirwa imbere ubumwe bw’ Abanyarwanda.
Ihame ryo gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize, hubakwa Leta igendera ku mategeko n’ ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye; iryo kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’ abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo; n’ ihame ryo gushaka buri gihe umuti w’ ibibazo binyuze mu nzira y’ ibiganiro n’ ubwumvikane busesuye.
Naho Ubuyobozi bwa kaminuza ya UNILAK bwizeza ko buzategurira abanyeshuri ingendo shuri, hagamijwe kurushaho kubungura ubumenyi mu by’ amategeko n’ imitegekere y’ igihugu, kuko ngo bakibifiteho icyuho mu bumenyi.
Dr Semana Javan, ayobora UNILAK ishami rya Rwamagana, agira ati” Bakeneye byinshi ubonye ko babazaga bafite amatsiko, bafite inyota yo kumenya byinshi. Bityo rero tuzagerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo ibiganiro nk’ ibi, n’ urwo rugendo shuri, kugira ngo bamenye aho amategeko akorerwa n’ aho yigirwa, babimenye biruhijeho. Ibi natwe biradufasha, ku rubyiruko kugira ngo bamenye uburenganzira bwa bo”.
Mu gihe aba banyeshuli bagaragaza ko hari byinshi bakeneye kumenya mu bikubiye mu Itegeko Nshinga, Iyi Kaminuza ya UNILAK inavuga ko izakomeza gutegurira abanyeshuri ibiganiro bigamije kurushaho kubumvisha uburenganzira bwa bo, n’ uruhare bategerejweho mu gufatanya n’ abandi banyarwanda kwiyubakira igihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


