Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yageze muri Arabia Saudite mu ruzinduko rwe rwa mbere hanze y’igihugu kuva yatangira kuyobora Amerika mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka.
Arateganya guhura n’umwami Salman wa Arabia Saudite mu murwa mukuru Riyadh.
Ku cyumweru Trump azageza ijambo ku bakuru b’ibihugu birenze 40 byiganjemo abayisilamu mu nama izaganirwamo cyane ikibazo cy’imitwe igendera ku matwara akaze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uru ruzinduko rw’iminsi umunani rwa Trump hanze ya Amerika ruzamujyana kandi muri Isiraheli, mu ntara z’abanyapalesitina, mu Bubirigi, i Vatican no mu Butaliyani.
Uru ruzinduko kandi rubaye mu gihe Perezida Trump hari amajwi menshi y’abakomeje kumunenga mu gihugu cye kubera kwirukana umukuru wa FBI, James Comey.
Trump yanenze icyemezo cyo gushyiraho umushinjicyaha udasanzwe wo gukora iperereza ku ruhare rw’Uburusiya mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye umwaka ushize muri Amerika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Philippe Nsengiyumva/Bwiza.com
Â


