Hezbollah yaburiye Biden na Netanyahu ivuga ko ubu ingufu za yo zikubye inshuro 1000

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu ushize, umutwe wa Hezbollah wo muri Libani wihanangirije abanzi bawo uvuga ko ubu “imbaraga zikubye inshuro ibihumbi” mu gihe abarwanyi bawo bakomeje guhererekanya amasasu n’ingabo za Israel ku mupaka mu makimbirane yatangijwe n’imirwano hagati ya Hamas na Israel.

Amerika yihanangirije Iran ishyigikiye Hezbollah n’umutwe wa Hamas wo muri Palesitine iyisaba kwirinda kugira uruhare muri iki kibazo, kandi yohereje ubwato bubiri bw’intambara ivuga ko bugamije gukumira uwo ari we wese cyangwa Leta yashaka kongera umurego mu ntambara nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

Umwe mu bayobozi ba Hezbollah, Hashem Safieddine, mu ijambo yavugiye imbere y’ibihumbi by’abashyigikiye uyu mutwe, yavuze ko Perezida wa Amerika, Joe Biden, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu n’”inkozi z’ikibi z’Abanyaburayi” bagomba gucunga inyuma habo.

Ati: “Igisubizo ku ikosa mushobora gukora muri ‘resistance’ yacu kizaba kinini cyane.”

Yakomeje agira ati: “Kubera ko icyo dufite ari ukwemera, kandi Imana ikomeye kubarusha, amato yanyu yose y’intambara, n’intwaro zanyu zose”, ibi yabivugiye mu myigaragambyo yo kwamagana igitero cyahitanye abantu babarirwa muri magana atanu ku bitaro byo muri Gaza.

Hezbollah na Israel byagiye bikozanyaho ku mupaka hafi ya buri munsi kuva Hamas yagaba igitero kuri Israel ku itariki ya 7 Ukwakira maze Israel isubiza n’umujinya mwinshi n’ibitero by’indege kuri Gaza.

Hezbollah yavuze ko abarwanyi bayo babiri biciwe mu majyepfo ya Libani ku wa Gatatu naho uwa gatatu amerewe nabi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *