Perezida wa Tanzania ndetse n’uwa Uganda, kuri uyu wa Gatandatu, basabye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi gukuraho ibihano by’ubukungu wafatiye u Burundi.
Ubu busabe bwa perezida Museveni na John Magufuli bwatangiwe mu nama y’Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, birimo n’u Burundi, Kenya, u Rwanda na Sudani y’Epfo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
“ Iki ni ikibazo cyacu. Ntabwo dushaka ko Ubumwe bw’u Burayi bufatira imyanzuro igihugu cy’ikinyamuryango tutabiganiriyeho ”, ibi bikaba byaratangajwe na perezida Museveni ari nawe kuri ubu uyoboye EAC ndetse akaba ari nawe muhuza mukuru mu bibazo bya politiki by’u Burundi bimaze imyaka 2.
Naho perezida John Pombe Magufuli we yavuze ko u Burayi bukwiye kwita ku bibazo byabwo.
Yagize ati: “ Bari gufatira ibihano u Burundi mu gihe nabo bahanganye n’ibibazo iwabo nka Brexit (Gusohoka kw’u bwongereza muri E.U.) ”
Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri Tanzania no muri EAC, Roeland van de Geer, we yahise yamagana ubu busabe ashimangira ko ibihano u Burundi bwafatiwe bizagumaho mu gihe cyose nta mpinduka zibaye.
Ibi bibazo byo mu Burundi bikaba byaratangiye muri Mata 2015 ubwo perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi yafataga icyemezo cyo kwiyamamariza manda ya gatatu abatavuga rumwe nawe bavuze ko inyuranyije n’itegeko nshinga.
Amakimbirane yahise akurikira nyuma yo gushaka guhirika Nkurunziza ku butegetsi yatumye Abarundi basaga 400,000 , kugeza ubu, bahunga igihugu bahungira mu bihugu by’ibituranyi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


