Kuri uyu wa 21 Gicurasi 2017, i Kigali habereye isiganwa mpuzamahanga ry’amahoro , iri siganwa ry’amaguru rikaba ryanitabiriwe n’abayobozi batandukanye haba mu Rwanda ndetse no mu bihugu byo mu mahanga.
Ni muri urwo rwego, umufasha wa Perezida wa Kenya, Margaret Kenyatta na we ari mu Rwanda guhera kuri uyu wa Gatandatu, aho kuri uyu munsi yifatanyije n’umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeanette Kagame muri iki gikorwa umuntu yakwita nk’ubusabane (Kigali International Peace Marathon).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Biteganyijwe ko aba bayobozi hamwe n’abandi batandukanye bakora urugendo rw’amaguru rungana n’ibilometero 7 mu gihe hari n’ikindi cyiciro cyahariwe abasiganwa mu rwego mpuzamahanga mu rwego rw’irushanwa.
Ni mu gihe kandi byari biteganyijwe ko byibuze abantu basaga ibihumbi 6 birimo Abanyepolitiki bo mu Rwanda no mu mahanga mu bihugu bitandukanye bari bwitabire iri siganwa rigamije kubungabunga amahoro.

Kigali Peace Marathon ni gahunda ya leta igamije guhurira hamwe abantu b’ingeri zitandukanye barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga, igamije kurebera hamwe imbaraga z’ubusugire bw’ubumwe n’ubwiyunge, amahoro ndetse n’ukwiyubaka mu gihugu guhera nyuma ya Jenoside yo mu 1994.
Uyu munsi ngarukamwaka, ni wo munsi wonyine wibutsa ibijyanye n’iyimikwa ry’amahoro mu Rwanda mu rwego mpuzamahanga, ukaba uba mu gihe Abanyarwanda baba bari mu gihe cy’iminsi 100 yahariwe kwibuka inzirakarengane zazize jenoside ubu u Rwanda rukaba rur kwibuka ku nshuro ya 23.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikiciro cya kabiri cy’iri siganwa kiraba kirimo n’ibihembo bingana na miliyoni 2 z’Amanyarwanda ku batsinda irushanwa ry’ibilometero 42, na Miliyoni imwe ku wegukana isiganwa ry’ibilometero 21.

Ni ku nshuro ya 2 aba bafasha b’abakuru b’ibihugu byombi bifatanya mu gikorwa nk’iki, aho umwaka washize byabereye muri Kenya hakegeranywa amafaranga atari macye azafasha mu bijyanye n’ubuzima.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
nsengimana@Bwiza.com


