Ubwato bwa gisirikare bw’u Bushinwa bwagonze ku bwende ubwa Filipine

Sangiza iyi nkuru

Abanyafilipine bashinje abashinzwe umutekano ku nkombe z’U Bushinwa kugonga ubwato bw’Abanyafilipine mu Nyanja y’u Bushinwa.

Ubwato bw’Abanyafilipine bwari bwerekeje kuri iki Cyumweru ku birindiro bya Filipine biri ahitwa Second Thomas Shoal, aho amakimbirane yiyongereye mu byumweru bishize.

Manila yavuze ko “ibikorwa biteye akaga byo kubitambika” bya Beijing bihungabanya umutekano w’abakozi b’Abanyafilipine.

Icyakora, u Bushinwa bwavuze ko Filipine “yateje nkana ibibazo” nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.

Amato y’Abashinwa na Filipine yakunze gukina umukino w’injangwe n’imbeba hafi ya Second Thomas Shoal mu gihe ingabo nke z’Abanyafilipine bari kuri ibi birindiro biri mu bwato bwa gisirikare, bari gusaba kugemurirwa ibyo kubatunga bya buri kwezi ubwato bwari bubagemuriye bukaba bwagonzwe n’Abashinwa.

Abategetsi ba Filipine bavuga ko u Bushinwa bwarushijeho gukaza umurego kuva Perezida wa Filipine, Ferdinand Marcos Jr yatangira imirimo muri Kamena 2022, agashaka ko umubano wa gisirikare na Washington warushaho gushimangirwa.

Kuri iki Cyumweru ku nshuro ya kabiri kandi hafi ya Second Thomas Shoal, abategetsi ba Filipine bavuze ko ubwato bwa gisirikare bw’Abashinwa bwagonze ku bwende ubwato bw’abashinzwe umutekano ku nkombe bwa Filipine.

Ubu bwato bwari bugemuye ariko bwashoboye kugera ku birindiro bya Filipine muri shoal, nk’uko Manila ivuga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *